Castar woroherejwe, ifungwa rya Ndimbati n’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda igifunze; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Werurwe 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubutabera, umutekano na politiki.

Harimo:

Jado Castar wagabanyirijwe igihano

Urukiko rw’ubujurire tariki ya 7 Werurwe 2022 rwagabanyirije igihano Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari warakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, rukigeza ku mezi umunani.

Ni nyuma y’aho mu bujurire bwe, Castar wabaye umunyamakuru na Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda yari yamenyesheje urukiko ko yemera icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano kandi akanagisabira imbabazi.

Bijyanye n’uko yatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2021, Castar ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge asigaje amezi abiri agafungurwa.

U Burundi bwatangaje ko igihe cyo gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda kitaragera

N’ubwo tariki ya 7 Werurwe, Leta y’u Rwanda yari yafunguye imipaka yo ku butaka, iy’u Burundi yo yavuze ko itarayifungura bitewe n’uko ibihugu byombi bikiganira ku buryo bwo gusubiza mu buryo umubano wabyo wajemo agatotsi guhera mu 2015.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yatanze iki gisobanuro nyuma y’aho ku mipaka ibi bihugu bihuriyeho hari ababituyemo bashakaga kwambuka, bahageze basanga hagifunze.

Minisitiri Shingiro yasobanuye ko ibi biganiro nibirangira bazabitangaza kandi nibafata icyemezo cyo gufungura iyi mipaka nabwo bazabitangaza ku mugaragaro.

Ifungwa rya Ndimbati ritavugwaho rumwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 10 Werurwe rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ni nyuma y’ikiganiro umubyeyi witwa Kabahizi Fridaus yagiriye kuri shene ya YouTube, asobanura ko yabyaranye na Ndimbati abana babiri b’impanga, ngo akaba yaramuteye inda yari yabanje kumusindisha, ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko (ibura umwe ngo yuzure iy’ubukure).

Mu gihe hari hakomeje impaka ku myaka y’amavuko ya Kabahizi, Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparency urwanya ruswa n’akarengane yatangaje ko uyu mubyeyi yabeshye imyaka yatewe inda yari afite, agabanyaho umwaka umwe.

Dr Igabe yarekuwe atanze ingwate

Dr Igabe Egide ukurikiranweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ku wa 11 Werurwe yarekuwe by’agateganyo kugira ngo ajye gufatanya n’umugore we kwita ku mwana wabo urwaye.

Uyu mwarimu wemera ko yahimbye icyemezo kizwi nka Equivalence gifitanye isano n’impamyabumenyi ya PhD yakuye muri Atlantic International University, yasabye urukiko kwemera kwakira ingwate ye y’amafaranga miliyoni 150, ariko rukamurekura by’agateganyo.

Urukiko rwemeza ko afungurwa by’agateganyo, rwamutegetse gutanga ingwate y’amafaranga miliyoni 5.

Urujijo ku isezera rya Gen. Kainerugaba muri UPDF

Tariki ya 8, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yaratunguranye, atangariza ku rubuga rwa Twitter ko asezeye mu gisirikare nyuma y’imyaka 28 yari akimazemo.

Ni amakuru yateye urujijo kuko nyuma y’amasaha make, we n’umunyamakuru Andrew Mwenda bagaragaye muri videwo bemeza ko iri sezera rizaba nyuma y’imyaka 8.

Perezida Yoweri Museveni akaba n’umubyeyi we, yasabye Gen. Kainerugaba kudasezera mu gisirikare. Ni nako igisirikare cya Uganda cyatangaje ko kitigeze cyakira ibaruwa ye asezera, keretse kubitangariza kuri Twitter gusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *