vlcsnap-2022-05-19-12h28m33s294.png

Castar yatangaje ko yari guhanwa gatanu ariko ikipe y’igihugu ya Volleyball ntihagarikwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wa siporo usanzwe ari na Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yatangaje ko yari guhanwa byikubye gatanu ariko ikipe y’igihugu y’abagore ntihagarikwe.

Castar yabitangarije abanyamakuru mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yagiye kwakira ikipe ya Gisagara VC yari ivuye mu irushanwa nyafurika rya Volleyball ryaberaga muri Tunisia, aho yegukanye umwanya wa gatatu.

Reba video hano

Uyu munyamakuru yagarutse ku ihagarikwa ry’iyi kipe y’igihugu yari ikomeje kwitwara neza mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika ryaberaga mu Rwanda muri Nzeri 2021, izira gukinisha abakobwa bane bakomoka muri Brasil bari bafite ibyangombwa bihimbano.

Ikinishwa ry’aba bakinnyi ryatumye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rukora iperereza ku waba yaratumye aba bakinnyi bakina badafite ibyangombwa byemewe, ruta muri yombi Castar, rumukurikiranaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse yaje kuburanishwa, akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri, kiragabanywa kigera ku mezi umunani, afungurwa tariki ya 14 Gicurasi 2022.

Yagize ati: “Volleyball, ni byo Jado yakoze icyaha, birasa n’aho abantu bashaka kubirebera muri iyo miroir, ariko niba ari na Jado wakoze icyaha bakimuhanire gatanu ariko umukino wo bawureke. Ni umukino u Rwanda rufitemo potentialité cyane. Ni umukino u Rwanda rufitemo amahirwe ashoboka cyane, cyane cyane mu bagore. Ndetse n’umudali wa Gisagara mu bagabo urantunguye, ntabwo byoroshye. Ubona uyu mudali ntakeke ko ari umudali woroshye kuwubona, ni umudali ugoranye. N’uwabikeka, yakeka ko waboneka ku bagore kuko mu bagore na ho rwose sindaguye ariko tuzawubona vuba. Mu myaka 5, 6 tuzawubona.”

Iyi kipe yahagaritswe muri iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 9, yari imaze kubona itike ya 1/2.
vlcsnap-2022-05-19-12h28m33s294.png
img-20220519-wa0015-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *