Celena Gomez yatakambiye Justin Bieber nyuma yo gutuma asiba Instagram ye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi mike Justin Bieber ashyize amafoto y’umukobwa w’imyaka 17 bivugwa ko ari umukunzi we ku rubuga rwa Instagram ye, abantu bagize byinshi bayivugaho harimo na Selena Gomez wavuze amagambo Bieber yita ko yamukomerekeje, yamusabye imbabazi asaba n’abakunzi be kumubabarira.
celena
Uyu muhanzikazi uririmba mu njyana ya Pop, abinyujije ku rukuta rwa snapchat yasabye imbabazi Justin ndetse n’abakunzi be ku bw’amagambo yavuze, agashimangira ko yabikoze atagamije gukomeretsa.
Yagize ati” ibyo navuze byari ukwikunda nta shingiro byari bifite mumbabarire”
Nyuma yo gushyira ayo mafoto kuri urwo rubuga, Bieber yabonye ibitekerezo bitandukanye birimo iby’ubushotoranyi niko guhita agira ati” Nshuti zanjye niba mudashoboye kurekera kuntuka uru rubuga ngiye kurugira umwihariko ntimuzage mubona ibyo nashyizeho”
Nyuma Gomez yaje gushyiraho igitekerezo amubwira ko niba adashoboye kwirengera ibyo abwirwa n’abafana be ngo ntiyongere gushyiraho amafoto y’uwo mukunzi we.
Yagize ati”Niba udashoboye kwihanganira ibyo abakunzi bawe bakubwira rekera kurunda amafoto y’umukunzi wawe kuri urwo rubuga.Wirakarira abafana bawe baragukunda”.
Ibyo byatumye Bieber azabiranywa n’uburakari ahita asiba urubuga rwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Justin Bieber na Celena Gomez batandukanye nyuma yo gushinjanya gucana inyuma mu gihe bari bakiri mu rukundo mu mwaka wa 2011-12.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyauyisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *