Nyuma y’amezi asaga 2 umugabo wa Celine Dion “Rene Angelil” apfuye agasiga imitungo itandukanye harimo n’inzu iherereye muri Leta ya Florida, byemejwe ko Celine Dion yayishyize ku isoko.
Ngo si ubwa mbere Celine ashatse kuyigurisha kuko n’umugabo we Rene akiri ku isi y’abazima bashatse kugurisha iyo nzu ariko ngo ibiciro bituma itabona abaguzi birangira babisubitse.

Ubusanzwe iyo nzu yayishakagamo akayabo ka miliyoni 75.5 z’amadorali,ibura umuguzi aza gukuraho miliyoni $10 nabwo biba uko, kugeza ubu ngo noneho yamanuye ibiciro aho yayigejeje kuri miliyoni $ 45.5
Ishyizwe ku isoko nyuma yaho Celine amaze iminsi mike nabwo agurishije inzu ye ibarizwa i wabo ku ivuko “Quebec” aho yayigurishije akayabo ka miliyoni $25.5.

Bimwe mu bitangazamakuru bikorera byavuze ko impamvu nyamukuru yatumye Celine Dion ashyira iyo nzu ku isoko ngo yaba yishimira gukomeza gutura mu mujyi wa Las Vegas aho yari asanzwe atuye n’umugabo we, akaba ariho arerera abana yasigiwe.
Aganira na TMZ, Celine Dion Yagarutse ku gahinda yatewe n’urupfu rw’umugabo we akaba yari n’umujyanama we mu muziki avuga ko adateze ku mwibagirwa kandi ko kugeza nubu bakiri umwe.

Celine Dion w’imyaka 47 ngo ntiyacitse intege mu muziki aho agiye gukomeza gahunda z’ibitaramo( Caesars Palace Show) bityo ngo anabonereho n’amafaranga amufasha gukomeza kwita ku bana umugabo we yamusigiye Rene Charles ndetse n’impanga Eddy na Nelson.

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


