Celine Dion ashobora guhagarika umuziki bya burundu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Celine Dion ashobora kureka umuziki burundu nyuma y’uko akomeje kwibasirwa n’uburwayi bukomeye butuma atabona uko akomeza ubuhanzi.

Umuvandimwe we witwa Claudette yabwiye ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada ‘Le Journal’ yavuze ko uyu mukuru we ashobora kureka umuziki bitewe n’uburwayi afite.

Mu kwezi k’Ukuboza, umuririmbyi uzwi mu ndirimbo’ my Heart will go on’ yatangaje ko bamusanganye indwara idasanzwe yo mu mutwe yibasira imitsi y’ubwonko.

Claudette Dion, asangiza amakuru ku mibereho ye, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Kanada cyitwa Le Journal de Montréal cyasohoye muri Nyakanga ko undi mushiki we Linda yimukiye mu rugo rw’umuririmbyi kugira ngo amufashe kumwitaho.

Ati: “Namuhamagaye nsanga arahuze, mvugana na murumuna wanjye Linda tubana ambwira ko ataramera neza cyane”

Ceine Dion muri Gicurasi 2022 nibwo yatangiye kugaragaza ibimenyetso by,uburwayi bwe byaje no kumuviramo guhagarika umuziki by’igihe gito ariko nyuma aza kuwusubukura ndetse akora n’ibitaramo bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *