Icyoba ni cyose muri Centrafrica mu gihe inyeshyamba zikomeje kugota umurwa mukuru, Bangui, nk’uko byatangajwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Martin Ziguélé.
Martin Ziguélé aravuga ko umunsi ku wundi humvikana imirwano hirya no hino mu gihugu kandi adashobora kwibeshya ngo asohoke mu murwa mukuru, Bangui adafite abarinzi bafite imbunda.
Umuryango w’Abibumbye uravuga ko abaturage basaga 200,000 bataye ingo zabo kuva amakimbirane yatangira mu kwezi gushize. Inyeshyamba kugeza ubu zigenzura 2/3 by’igihugu.
Amakuru aturuka muri Centrafrica kuri ubu nk’uko tubikesha BBC, aravuga, inyeshyamba zagose umurwa mukuru, Bangui, aho zifite intego yo gukura ku butegetsi Perezida Faustin Archange Touadera wongeye gutorerwa kuyobora igihugu mu Ukuboza.
Hagati aho, umurwa mukuru urinzwe n’ingabo za leta zifashwa n’ingabo za Loni, Abarusiya n’ingabo z’u Rwanda. Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi hatangajwe ibihe bidasanzwe mu gihugu.
Martin Ziguélé waje ku mwanya wa gatatu mu matora aheruka, aravuga ko buri wese ubu ahanze amaso ku gukomeza kurinda umuhanda usigaye ugaburira umurwa mukuru uhuza Bangui n’uburasirazuba bwa Cameroun.
Bwana Ziguélé ashyigikiye ubusabe bwa Loni bwo kongera ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro, ariko akavuga ko na none ibiganiro hagati y’impande zihanganye bikenewe byihuse.
Ati: “Kongera ingabo ntabwo aricyo gisubizo cyonyine cyo gukemura ibibazo by’umutekano, ibibazo by’ubutabazi n’ubukungu birasatira gushyira kimwe mu bihugu bidateye imbere ku Isi muri koma yuzuye.”
Byibuze ingabo za Loni zigera ku 12,000 ziri muri Centrafrica. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, rivuga ko impunzi 92000 zahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe izisaga 13,000 zahungiye muri Cameroun, Tchad na Repubulika ya Congo. Abandi baturage batataniye imbere mu gihugu.


