Centrafrica: Igitero cy’inyeshyamba ku kigo cya gisirikare cyaguyemo batandatu

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba zahitanye nibura abasirikare batandatu mu gitero cyagabwe ku birindiro bya gisirikare byo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrica kuri uyu wa Kane, itariki 28 Mata 2022, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi waho ndetse n’umuyobozi w’ibitaro kuri uyu wa Gatanu.

Abagize ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rizwi ku izina rya Coalition of Patriot for Change (CPC) bagabye igitero mu kigo cya gisirikare giherereye mu nkengero z’umujyi wa Bakouma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibanze utashatse ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we.

Yavuze ko abasirikare batandatu n’inyeshyamba enye bishwe.

Iki gitero cyemejwe n’umuyobozi w’ibitaro byo mu mujyi wa Bangassou wegereye aho byabereye, nawe utashatse kumenyekana, aho imirambo n’abasirikare bakomeretse bajyanwe.

Repubulika ya Centrafrique ikungahaye ku mabuye y’agaciro yibasiwe n’urugomo kuva ihuriro ry’inyeshyamba z’abayisilamu ba Seleka ryirukanye Perezida Francois Bozize, mu mwaka wa 2013, bituma havuka imitwe yitwara gisirikare ya gikirisitu yo kurwanya abayisilamu.

Mu myaka yashize, ingabo za leta zishyigikiwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro, ingabo z’u Burusiya n’iz’u Rwanda, zarwanyije inyeshyamba za CPC zasatiraga umurwa mukuru zishaka kuburizamo amatora yo mu Kuboza 2020 Perezida Faustin-Archange Touadera yegukanye bwa kabiri.

Umuryango w’Abibumbye washinje impande zombi ubugizi bwa nabi burimo ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukoresha abarwanyi b’abana n’ibindi.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zirenga 160 aguye muri iyi ntambara imaze gukura mu byab abantu barenga miliyoni.

Urukiko rwihariye Mpanabyaha rwashyizweho mu 2015 kugira ngo rukurikirane ibyaha by’intambara byakorewe muri iki gihugu rwatangiye urubanza rwarwo rwa mbere mu cyumweru gishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *