Ibindi bitero bibiri by’inyeshyamba muri weekend muri Centrafrica ku mijyi iri kure y’umurwa mukuru, Bangui, byongeye gusubizwa inyuma nyuma y’imirwano ikaze yahawe inyeshyamba zikomeje kugerageza guhungabanya umutekano nyuma y’amatora yo mu Ukuboza.
Nyuma y’igitero ku mujyi wa Bouar, undi mujyi witwa Grimari, uherereye mu birometero 297 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Bangui , nawo ku Cyumweru abitwaje intwaro bagerageje kuwinjiramo ku ngufu barasa ku nkambi ya Minusca (irimo ingabo z’u Burundi) ibisasu bya rokete nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wayo, Col. Abdoulaziz Fall.
Ni ku munsi wa gatatu wikurikiranya ingabo z’u Burundi ziri muri Minusca, muri Grimari zibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ariko bakabasha kubisubiza inyuma. Muri ibi bitero umusirikare wa Centrafrica nawe yahasize ubuzima nk’uko byemezwa na Minusca.
Imitwe itandatu ikomeye yitwaje intwaro muri Centrafrica, bivugwa ko igenzura 2/3 by’igihugu kuva intambara hagati y’abaturage yatangira muri iki gihugu mu 2013, yishyize hamwe hagati mu kwezi gushize, igaba ibitero bigamije guhungabanya amatora yabaye kuwa 27 Ukuboza ariko irananirwa.
Ku itariki 04 Mutarama, Komisiyo y’amatora yemeje ko Perezida Faustin Archange Touadera, wari usanzweho, ari we watsinze amatora, ariko haracyategerejwe kwemezwa burundu n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba ko aya matora yateshwa agaciro bavuga ko yabayemo uburiganya kandi umwe mu bantu babiri bari bagejeje igihe cyo gutora ari we wabashije gutora kubera impamvu z’umutekano.
Kubera ko Igisirikare cya Centrafrica (FACA) giterwa ingabo mu bitugu n’Ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya, inyeshyamba ntizirabasha gutera intambwe zijya mu murwa mukuru, Bangui, ndetse ibitero byazo byinshi bigabwa mu mijyi iri kure y’umurwa mukuru.

Ububiko bw’intwaro bwambuwe inyeshyamba muri Boali burinzwe n’Abarusiya
Usibye mu mujyi wa Boali, uri mu birometero 80 uvuye Bangui, aho inyeshyamba zikibasha kugaba ibitero nabyo bisubizwa inyuma, naho abaturage barahashije bahunga nk’uko AFP yabibonye ku Cyumweru.
Igisirikare cya Centrafrica kikaba kigenzura isoko kiri kumwe n’ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya hafi yacyo.


