Umuvugizi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), Abdoulaziz Fall, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021 yatangaje ko inyeshyamba zirenga 10 ari zo zaguye mu gitero cyiciwemo umusirikare w’u Rwanda.
Nk’uko urubuga rwa Afrimag rwabitangaje, ejo mu rukerera ni bwo ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya CPC (Coalition des Patriotes pur le Changement) ryatangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye byegereye umurwa mukuru wa Centrafrica, Bangui, rishaka kuwinjiramo.
Ngo ibyo byatewe n’umugambi w’ingabo z’u Burusiya wo gutegura imyitozo ya gisirikare hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’2 Gashyantare 2021, aho byari biteganyijwe ko indege zazo zizajya zigwa ku kibuga cy’indege cya Bangui, iri huriro rikaba ryagabye ibi bitero mu buryo bwo gukoma mu nkokora uyu mugambi.
Abdoulaziz Fall yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko izi nyeshyamba zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za MINUSCA, mu bilometero 12 ugana muri Bangui.
Nk’uko Umuvugizi w’Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Abibumbye, Vladimir Monteiro yabitangaje kuri uyu wa 13 Mutarama, umusirikare w’u Rwanda yaguye muri iki gitero, undi arakomereka.
Fall yongereyeho ko abasirikare ba MINUSCA bifatanyije n’aba Centrafrica, ubwo bahanganaga n’izi nyeshyamba, bazisubiza inyuma, bishemo izirenga 10, bafata mpiri abandi.
Mu kiganiro na AFP, Fall yagize ati: “Inyeshyamba nyinshi zafashwe mpiri, izindi zirenga 10 zishwe.”
Inyeshyamba zigamije kugaba ibitero muri Centrafrica ni izishyigikiye François Bozizé wayoboye iki gihugu, zikaba zirwanya ubutegetsi bwa Faustin Touadera uherutse gutsindira manda ya kabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu butumwa bwamagana igitero cy’izi nyeshyamba, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ko izi mpande zishyamiranye zahagarika ibikorwa by’urugomo, zihaga umwanya ibiganiro by’amahoro.


