Centrafrica yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera ibitero by’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Centrafrica kuri uyu wa 21 Mutarama 2021 yashyizeho ibihe bidasanzwe by’iminsi 15, bitewe n’ibitero imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba mu bice bitandukanye by’igihugu.

Nk’uko igitangazamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage cyabitangaje, Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Albert Yaloke Mokpeme ni we watanze iri tangazo.

Mokpeme yagize ati: “Hashyizweho ibihe bidasanzwe by’iminsi 15 mu gihugu, guhera saa tanu z’ijoro.”

Uyu Muvugizi yasobanuye ko ikizaba gikorwa muri ibi bihe bidasanzwe, ari uguhiga bukware abagize imitwe yitwaje intwaro bakomeje guhungabanya umutekano kuva mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020.

Nk’uko byagiye bitangazwa n’ubutegetsi bwa Centrafrica, iyi mitwe ikomeje kugaba ibitero mu gihugu ishyigikiwe na François Bozizé wayoboye iki gihugu kuva mu 2003 kugeza mu 2013, washakaga kwiyamamariza umwnaya w’Umukuru w’Igihugu, ntiyemererwe.

Mu buryo bwo kugarura umutekano muri Centrafrica, hari kwitabazwa ingabo z’igihugu, iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA), hiyongereyeho izidasanzwe ziherutse koherezwa na Repubulika y’u Rwanda n’u Burusiya kugira ngo zongerere imbaraga izisanzweyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *