Centrafrique: Abasirikare ba ONU bategetse abakobwa gusambana n'imbwa ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi ba ONU baravuga ko batangiye gukora iperereza ku bivugwa ingabo zabo zari mu Centrefrique zaba zarakoze ibikorwa bibi byo gusambanyisha abakobwa inyamaswa.
Mu mwaka ushize abana 69 bafashwe ku ngufu bikozwe n’abakozi 10 ba ONU. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa mu muntu rivuga ko hari umusirikare wa ONU yategetse abakobwa bane gusambanywa n’imbwa bahagarikiye icyo gikorwa cya kinyamaswa.
ONU ivuga ko iri gukora iperereza yo kumenya umubare nyakuri w’abakobwa basambanyijwe ku gahato n’inyamaswa.

ONU
Ingabo za ONU muri Centrefrique ziravugwaho ibikorwa byo gusambanyisha abakobwa inyamaswa

Imibare mishya y’ibi byaha bya kinyamaswa byakorewe igitsina gore yashyizwe ahabona n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Code Blue uyobowe na Aids Free World.
Uyu muryango uvuga ko ayo mabi yakozwe hagati mu mwaka wa 2013 ndetse no mu cyumweru gishize.
Uyu muryango uvuga ko uku gusambanywa n’inyamaswa kwamenyekanye mu 2014 . Ngo ibi bikorwa byagaragayemo umusirikare mukuru ukomoka mu Bufaransa.
Muri abo bakobwa basambanyishijwe umwe yamaze kwitaba Imana bivuye ku ndwara yarwaye itamenyekanye. Aba bakobwa bose bakaba barahawe amafaranga y’ama CFA 5,000 buri umwe umwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *