Centrafrique: Minisitiri w’Intebe yatesheje agaciro impungenge za RDC kuri RDF

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrique, Félix Moloua, yagaragaje ko ibyo kuba Ingabo z’u Rwanda zishobora guhungabanya umutekano wa Congo Kinshasa zifashishije ubutaka bw’igihugu cye ari ibihimbano bidafite ishingiro.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri Ambasaderi wa RDC muri Centrafrique, Esdras Kambale Bahekwa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibice ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zikoreramo.

Mu ibaruwa yandikiye Leta ya RDC tariki ya 23 Nzeri 2022, Ambasaderi Bahekwa yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zidakorera gusa i Bangui mu murwa mukuru, ko ahubwo zikorera no mu bice bihana imbibi n’igihugu cyabo.

Yatanze urugero rw’uko izi ngabo zikorera mu gace ka Mbaiki gahana imbibi na teritwari Libenge na Damara kari mu bilometero bigera kuri 75 ugana mu mujyi wa Zongo; mu ntara ya Ubangi y’Amajyepfo.

Urundi rugero yatanze ni uko ngo ingabo z’u Rwanda zikorera mu gace ka Bangassou gahana imbibi n’intara ya Bas-Uélé n’utundi dukoze ku mugezi wa Ubangi turimo: Ndoukou, Zangba, Satema, Kembe, Rafai na Mobaye.

Icyo gihe uyu mudipolomate yagaragaje impungenge z’uko ingabo z’u Rwanda zakwinjira byoroshye ku butaka bwa RDC.

Ati: “Ingabo z’u Rwanda zishobora gukorera byoroshye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivuye muri Repubulika ya Centrafrique.”

Muri iyo baruwa yasabye Leta y’i Kinshasa gukomeza amasezerano y’igisirikare hagati yayo n’iya Bangui; nk’umuti wakuraho ziriya mpungenge z’uko RDF yakwinjira ku butaka bw’igihugu cye.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique aheruka kugirana n’umunyamakuru Marius Muhunga wa VOA, yavuze ko ibyo kuba Ingabo z’u Rwanda zakoresha Centrafrique mu kwinjira muri RDC ari ‘ibihimbano’.

Bwana Félix Moloua abajijwe niba Congo Kinshasa ifite impamvu zo guhangayika, yagaragaje ko nta mpamvu n’imwe yatuma bibaho.

Ati: “Kubera iki bagira impamvu? Dufitanye umubano mwiza na Kinshasa, dufitanye umubano mwiza na Brazzaville; tunawufitanye na Tchad. Minisitiri w’Intebe wabo [RDC] mushya hariya nanamwandikiye mushimira, nta kibazo dufitanye. None ni ukubera iki twaba tugiye guteza ibibazo?”

Umukuru wa Guverinoma ya Centrafrique yavuze ko hari ikibazo hagati y’igihugu cye na Congo Kinshasa yakivuga, ngo kuko nta cyo guhisha kiri muri ibyo.

Yunzemo ko Centrafrique yifuza gushimangira imibanire myiza ndetse n’amahoro n’abaturanyi bayo, ari na byo Perezida Faustin-Archange Touadéra akora buri munsi.

Yunzemo ati: “Nta nyungu n’imwe tubifitemo kuko tuzi ibyago intambara iteza, bityo uyu munsi twahisemo binyuze mu buhuza bw’abakuru b’ibihugu amahoro; amahoro ku gihugu cyacu ariko no ku baturanyi bacu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *