Centrafrique yiyamye Ambasaderi wa RDC uheruka kuvuga ibihuha ku ngabo za RDF

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Centrafrique, Sylivie Baïpo Temon, yakebuye Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Bangui nyuma y’ibihuha aheruka gutangaza ku ngabo z’u Rwanda.

Mu kwezi gushize ni bwo Ambasaderi wa RDC muri Centrafrique, Esdras Kambale Bahekwa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibice ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikoreramo.

Mu ibaruwa yandikiye Leta ya RDC tariki ya 23 Nzeri 2022, Ambasaderi Bahekwa yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zidakorera gusa mu murwa mukuru, Bangui, ko ahubwo zikorera no mu bice bihana imbibi n’igihugu cyabo.

Yatanze urugero rw’uko izi ngabo zikorera mu gace ka Mbaiki gahana imbibi na teritwari Libenge na Damara kari mu bilometero bigera kuri 75 ugana mu mujyi wa Zongo; mu ntara ya Ubangi y’Amajyepfo.

Urundi rugero yatanze ni uko ngo ingabo z’u Rwanda zikorera mu gace ka Bangassou gahana imbibi n’intara ya Bas-Uélé n’utundi dukoze ku mugezi wa Ubangi turimo: Ndoukou, Zangba, Satema, Kembe, Rafai na Mobaye.

Icyo gihe uyu mudipolomate yagaragaje impungenge z’uko ingabo z’u Rwanda zakwinjira byoroshye ku butaka bwa RDC.

Ati: “Ingabo z’u Rwanda zishobora gukorera byoroshye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zivuye muri Repubulika ya Centrafrica.”

Muri iyo baruwa yasabye Leta y’i Kinshasa gukomeza amasezerano y’igisirikare hagati yayo n’iya Bangui; nk’umuti wakuraho ziriya mpungenge z’uko RDF yakwinjira ku butaka bw’igihugu cye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Ukwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrique yakiriye mu biro bye Ambasaderi Esdras Kambale Bahekwa mu rwego rwo kumwiyaba kuri ariya makuru atari yo yatangaje ku ngabo z’u Rwanda.

Mu butumwa Minisitiri Sylivie Baïpo Temon yanyujije kuri Twitter ye, yagaragaje ko yakebuye Ambasaderi wa Congo amwibutsa ko gukwirakwiza ibihuha atari byo.

Ati: “Amakuru y’ibinyoma ashobora gutera ugushidikanya mu mitwe y’abantu, ariko ntabwo ashobora gutuma ukuri guhinduka ikinyoma.”

Ambasaderi Bahekwa yari yagaragaje ziriya mpungenge mu gihe igihugu cye gisanzwe gishinja ingabo z’u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwacyo, ibirego u Rwanda rutahwemye kunyomoza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Centrafrique yiyamye Ambasaderi wa RDC uheruka kuvuga ibihuha ku ngabo za RDF
    Bisigaye bitera kwibaza buri wese ukunda Urwanda. Kuki ahantu henshi basigaye bishisha umunyarwanda? Mu mahanga ndetse na hano mu gihugu, uwo ari we wese atinya ko umunyarwanda yamuroga cyanga yamugirira indi nabi ishoboka! Mu mahanga ngo basigaye babwira umuntu uri mu makosa ngo bazamujyana mu bimukira mu Rwanda. Uretse kwumva ko Urwanda rugiye guhinduka ikimpoteri cy’abanyaburayi, isura y’igihugu cyacu yarangiritse cyane mu mahanga, Twige uko tuyihindura nziza. Icyambere nuko ingabo z’igihugu zakora inshingano zo kurinda igihugu cyacu zikava mu bikorwa bifite izindi nyungu zidafututse!

  2. Centrafrique yiyamye Ambasaderi wa RDC uheruka kuvuga ibihuha ku ngabo za RDF
    Bisigaye bitera kwibaza buri wese ukunda Urwanda. Kuki ahantu henshi basigaye bishisha umunyarwanda? Mu mahanga ndetse na hano mu gihugu, uwo ari we wese atinya ko umunyarwanda yamuroga cyanga yamugirira indi nabi ishoboka! Mu mahanga ngo basigaye babwira umuntu uri mu makosa ngo bazamujyana mu bimukira mu Rwanda. Uretse kwumva ko Urwanda rugiye guhinduka ikimpoteri cy’abanyaburayi, isura y’igihugu cyacu yarangiritse cyane mu mahanga, Twige uko tuyihindura nziza. Icyambere nuko ingabo z’igihugu zakora inshingano zo kurinda igihugu cyacu zikava mu bikorwa bifite izindi nyungu zidafututse!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *