20250816_105242

CG Felix Namuhoranye kwa Mswati

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye umunsi mukuru ngarukamwaka wa Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini wahujwe no gusoza amasomo y’abapolisi bashya mu ishuri ryitwa Matsapha Police Academy riherereye mu ntara ya Manzini.

Ni umuhango wabaye ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025.

Uyu muhango witabiriwe na nyir’icyubahiro umwami Mswati III, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Polisi ya Eswatini.

Wanitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru ba Polisi ya Lesotho n’iya Zimbabwe, abayobozi bakuru bungirije ndetse n’abahagarariye Polisi muri Botswana, Mozambique, Namibia,  Afurika y’Epfo na Zambia.

Polisi y’u Rwanda n’iya Eswatini zisanzwe zifitanye ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gucunga umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *