Champions League :APR na Rayon bihanzwe amaso

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko agaciro k’ibihembo by’abitwaye neza mu mikino mpuzamaclub byiyongereye, amakipe ya Rayon Sport na APR Fc ngo yiteze guhatanira irushanwa ryose rya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya makipe 2 atangaje ko agiye gushyira imbaraga zidasanzwe muri aya marushanwa nyuma y’uko uruganda rw’amavuta rwo mu Bufaransa rusinyanye amasezerano y’imyaka 8 na CAF yo kwishingira amarushanwa, uru ruganda rukaba rwarashoyemo asaga Miliyoni 915 z’Amayero zingana hafi na Miliyari y’amanyarwanda.
Biteganyijwe ko mu marushanwa y’amaclub abazatsinda amarushanwa yose bazashyirwa mu byiciro 4 by’amakipe ane ane buri kipe ikaba yaritwaye neza muri buri rushanwa.
Buri cyiciro kizajya gifata ikipe yabaye iya mbere mu itsinda ihure n’iyo mu rindi tsinda muri ¼ cy’irangiza.
Buri tsinda rizaba rigizwe n’ikipe 4 aho buri kipe izajya ikina y’iyo mu rindi tsinda biri ku mwanya umwanya umwe. Muri iri rushanwa rya CAF Champions League, ikipe izatsinda izajya ihabwa Miliyoni 2,500 z’Amadolari, ikurikiyeho miliyoni 1, 250, naho izagarukira muri ½ cy’irangiza ikazahabwa ibihumbi 875 by’Amadolari mu gihe abagarukiye muri ¼ cy’irangiza bazahabwa Ibihumbi 650 by’idolari.
Club izatsinda ¼ muri buri tsinda izagenerwa ibihumbo 550 by’Amadolari nk’ishimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu irushanwa ryo muri 2017, rizaba rigizwe n’abahagarariye amarushanwa nyafurika atandukanye arimo abakoze amarushanwa mpuzamahanga ku mugabane, amarushanwa y’abatarengeje 20 mu gikombe nyafurika, amarushanwa y’abatarengeje 17 muri Afurika, ikipe y’abagore ku mugabane, abatarengeje 23 ndetse n’abazitabira irushanwa ry’abakuru guhera 2017-2020 ku mugabane w’Afurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *