Charles Kagame yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y’iminsi asimbutse urupfu-VIDEO

Sangiza iyi nkuru

Kagame Charles , umuhanzi nyarwanda mu muziki wa Gospel ubarizwa muri Australia ari naho akorera umuziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amakuru’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni nyuma yahoo mu minsi micye asimbutse urupfu aho yakoze impanuka ikomeye ariko Imana igakinga ukuboko.

Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour, akaba amaraso mashya mu muziki wa Gospel ariko uri mu biganza byiza dore ko abarizwa muri kompanyi izobereye mu gufasha abahanzi ba Gospel, Moriah Entertainment ibarizwamo abandi b’ibyamamare nka Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Richard Nick Ngendahayo, Kanuma Damascene, Fortran Bigirimana n’abandi.

Indirimbo nshya ‘Amakuru’ izaba iri kuri Album ye ya mbere yitwa ‘Ntuzibagirwe’ izaba igizwe n’indirimbo 10. Charles Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu bose kwicisha bugufi ntibishyire hejuru kubera ko icyubahiro n’ijambo bafite ku Isi. Yabasabye gufatira urugero kuri Yesu Kristo.

Ati “Indirimbo ivuga ku bantu bishize hejuru kubera icyubahiro n’ijambo bafite ku isi kandi nyamara cyaraturutse ku Mana, nashakaga kumvikanisha ko urugero rwiza ku bakristo ari Yesu waranzwe n’urukundo ndetse no guca bugufi. Gukomerwa amashyi, kwitwa abakomeye ntibigatume twishyira hejuru ngo tureke kumva abandagaye”.

Uyu muhanzi yavuze ko ibikorwa byinshi yateganyaga gukora mu muziki byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo y’amashusho n’izindi zikiri muri Studio ukongeraho n’indi ndirimbo yifuza gukorana n’abandi bahanzi banyuranye (Collabo).

Ati “Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n’ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk’indirimbo y’amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y’uko ‘Guma mu rugo’ ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuga gukora mu gihe cyose Covid-19 yaba irangiye”.

Kagame Charles yasoje atanga ubutumwa ku bantu bose muri rusange, abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ati; “Ubu dukomeje kwirinda Covid-19 ndetse dushishikariza abakunzi bacu kuyirinda, turifuza ko bakomeza kudushyigikira ndetse bagashyigikira ibihangano byacu”. Umuramyi Kagame Charles mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo 4, zirimo; “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe” ndetse n’indi yitwa “Naragukunze”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *