Charles Ndereyehe ushinjwa uruhare muri jenoside yafatiwe mu Buholandi_Ni muntu ki?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Charles Ndereyehe Ntahontuye (Karoli) ugereranywa na moteri ya jenoside yakorewe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi (ISAR) i Rubona, yatawe muri yombi aho yabaga mu Buholandi.

Guverinoma y’u Buholandi ngo ijya guta muri yombi Charles Ndereyehe kuri uyu wa 8 Nzeri 2020, yabanje kumwambura ubwenegihugu yari yaramuhaye. Ni nyuma y’aho leta y’u Rwanda yari imaze igihe isabye ko iki gihugu cyamukurikiranaho ibyaha aregwa, cyangwa kikamwohereza.

Charles Ndereyehe usanzwe ari mu buyobozi bukuru bw’ishyaka rya FDU Inkingi rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, kuva mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari Umuyobozi Mukuru wa ISAR, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ikaba yemeza ko iyo mu Buholandi yakomeje kurangwa n’ingengabitekerezo.

Amakuru arambuye kuri Charles Ndereyehe

Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Republicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Muri ISAR, Ndereyehe yateguye Jenoside-CNLG

Akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Ndereyehe yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi yakoreshaga n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo. Mbere na mbere yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi hirya no hino mu gihugu.

Ndereyehe yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside.

Ku itariki ya 21 Werurwe 1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana, wari ushinzwe abakozi muri ISAR. Muri iyo baruwa yamuhaye uburenganzira busesuye burimo ubwo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa. Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR.

Igihe izo Nterahamwe zabaga zimaze kwinjizwa, Ndereyehe afatanyije na Captain Ildephonse Nizeyimana nawe wakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu, bateguraga amahugurwa yazo ku mikoreshereze y’imbunda mu ishuri ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare.

Abarangizaga ayo mahugurwa bagarukaga i Rubona na bo bagatoza indi mitwe mu mashyamba ya ISAR i Rubona n’i Songa. Ndereyehe yabonaga kandi ubufasha buvuye ku bajandarume bo mu kigo cya Nyanza cyategekwaga n’undi muhezanguni, Captain Bilikunzira François-Xavier nawe wagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside mu mujyi wa Nyanza no mu makomine awukikije.

Muri Mata 1994, Ndereyehe yayoboye mu biro bya ISAR inama zitandukanye zo gutegura Jenoside no gushyiraho umugambi wo kurimbura Abatutsi ku buryo nta Mututsi wagombaga kurokoka haba mu bakoraga muri ISAR cyangwa abari bayituriye. Yatanze imodoka za ISAR ngo zijye zitwara abicanyi, anashyiraho ibihembo by’amafaranga ku bari kwigaragaza cyane muri Jenoside. Ubwicanyi Bukomeye bwabaye ku itariki ya 26 Mata 1994. Abantu basaga 300 barishwe ku mabwiriza ye, abagabo, abagore, abana n’impinja.

Ndereyehe yateye inkunga ikorwa rya Jenoside

CNLG ivuga ko ku itariki 25 Gicurasi 1994, Jenoside yari irimbanyije, Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe, yoherereje ba Perefe bose amabwiriza yo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Iki gikorwa cyiswe “Auto-DĂ©fense Civile”.

Mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuri uwo munsi Ndereyehe yandikiye ibaruwa abakozi bose ba ISAR , itegeka buri umwe wese muri bo gutanga 20 ku ijana y’umushahara we w’ukwezi kwa Gicurasi 1994 kugira ngo azashyigikire iki gikorwa cyari mu by’ukuri uburyo bwo gushishikariza kwihutisha Jenoside.

Muri iyi baruwa, Ndereyehe yanasezeranyije kuzakura ku ngengo y’imari ya ISAR miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda agenewe guhemba abicanyi. Iyi baruwa yanasinyweho n’abandi bayobozi bakuru 10 bo ku cyicaro gikuru cya ISAR no ku mashami yayo kandi na ho yoherezwayo.

Abo bandi bafatanyije na we kuyisinya ni Nyabyenda Pierre (Directeur scientifique), Shyirambere Jean Damascène (directeur financier), Rutunga Venant (Directeur du Centre régional du Plateau Central), Tegera Pierre (directeur du Centre régional des terres des laves), Sibomana Gaétan (Directeur du Centre régional du Bugesera et Mayaga), Nkusi Jean Baptiste (directeur du Centre régional des hautes du Buberuka), Gahamanyi Anastase (directeur régional des hautes terres de la Créte Zaïre Nil), Musabyimana Thaddée (directeur du Centre régional du plateau de l’Est), Ndayizigiye François n’abashakashatsi babiri bo muri ISAR, Kavamahanga François na Kagenzi Pierre.

Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza rubanda mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside.

Urugero rwa Ndereyehe mu cyaha cyo gushishikariza ikorwa rya Jenoside ntirwagarukiye muri ISAR Rubona gusa. Ibikorwa bye byagarukwagaho mu nama zabaga zateguwe na Guverinoma mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwijandika muri Jenoside.

Ni muri urwo rwego mu nama yari iyobowe na Perefe wa Ruhengeri, Nsabumugisha Basile ku itariki ya 9 kamena 1994, yari yitabiriwe na ba Burugumesitiri bose bo muri iyi perefegitura, Koloneli Ntibitura Bonaventure icyo gihe wari ushinzwe Auto-DĂ©fense Civile muri Ruhengeri yafashe ijambo avuga urugero rwiza rwa Ndereyehe Charles asaba ubufasha bw’amafaranga ku ngabo z’abajenosideri : “Ndereyehe, Umuyobozi mukuru wa ISAR, abyumvikanyeho n’inama y’ubutegetsi y’iki kigo, bemeye gutanga umusanzu w’amafaranga wa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw) ku buryo umuntu wese uzaka intwaro Inyenzi-Inkotanyi akazana intwaro yayo, azahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000Frw)”. ibi byari ugushishikariza mu ruhame kandi ku buryo butaziguye guhiga no kwica Abatutsi.

Umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi nama wari uwo gusa lisansi (essance) abicanyi kugira ngo babashe kugera aho ari ho hose bagomba kwica, harimo no hanze ya Perefegitura Ruhengeri. Ni muri ubwo buryo abicanyi batsembye Abatutsi bo mu Bisesero ku itariki 30 Kamena bari baturutse mu bice bitandukanye birimo Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Kibuye.

Kuva ku itariki 20 Mata 2010, Ndereyehe yashyiriweho Impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Ari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Ibyo nyamara ntibimubuza gukomeza mu mutuzo ibikorwa bye by’icengezamatwara rya gihezanguni mu Burayi n’ahandi, ibikorwa afatanya n’andi matsinda yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka RNC, FDLR na FDU-Inkingi.

Ndereyehe yatangiye umushinga wa jenoside mbere y’uko yoherezwa muri ISAR

Mbere y’uko yoherezwa muri ISAR, Ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG). Muri icyo gihe, Ndereyehe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komine Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na Ndereyehe.

Mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, Ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro cyane cyane Pierre Célestin Mutabaruka wari umuyobozi w’umushinga Créte Zaïre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (Juvénal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri perefegitura ya Gikongoro barimo Ayurugari Justin wari ukuriye Electrogaz na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose kuri ubu bakurikiranweho icyaha cyaJenoside.

Kuva yahungira mu Buholandi , Ndereyehe yakomeje umugambi we wa Jenoside

Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze, ku itariki ya 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zaïre, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu Ndereyehe aba mu Buholandi kandi ni umwe mu bayobozi b’ishyaka rya FDU-Inkingi.

Mu matangazo menshi ya FDU-Inkingi atangaza, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside ayita “Fonds de Commerce” cyangwa se urucuruzo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *