Charly na Nina bategerezanyijwe igishyika i Bujumbura aho bazataramira kuri Noheri

Sangiza iyi nkuru

Abahanzikazi nyarwanda, Charly na Nina bategerezanyijwe igishyika mu gihugu cy’u Burundi, aho bitezweho kuzataramira Abarundi mu ndirimbo zabo zitandukanye, mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Bujumbura ahitwa Lacoste kuri Noheri.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikinyamakuru UBMNews cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kuvugana na bamwe mu bakunzi b’umuziki ngo bagire icyo batangaza ku kuntu biteguye aba bahanzikazi.

Aba batangarije iki kinyamakuru ko babategereje cyane kandi bifuza no kuzajya kubakira ku kibuga cy’indege ari benshi mu rwego rwo kubagaragariza urukundo babafitiye.

charlie-na-nina

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru ivuga ko Charly na Nina batazaba ari bonyine kuko bazaba bari kumwe muri iki gitaramo n’abahanzi bagize itsinda Peace and Love ryo mu Burundi.

Reba indirimbo Agatege ya Charly na Nina

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *