Chelsea yabonye umutoza mushya usimbura Thomas Tüchel

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Chelsea yamaze gushyiraho Graham Potter nk’umutoza wayo mukuru, usimbura Umudage Thomas Tüchel iheruka kwirukana.

Graham Potter yari asanzwe ari umutoza mukuru wa Brighton & Hove Albion.

Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko umutoza Potter yamaze kugera ku bwumvikane na Chelsea ndetse iyi kipe ikaba yamaze kumvikana na Brighton yatozaga ko igomba kwishyura release clause ye.

Graham Potter agomba gusimbura Thomas Tüchel wirukanwe ku munsi w’ejo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *