Ikipe ya Enugu Rangers yo muri Nigeria, yasinyishije Chidiebere Nwobodo Johnson umaze amezi make atandukanye na APR FC.
Chidiebere yasinyiye iriya kipe y’iwabo kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.
Enugu Rangers ni yo yemeje amakuru y’uko uriya mukinnyi ibyangombwa bye byerekana ko afite imyaka 21 y’amavuko yayisinyiye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Yagize iti: “Yagarutse! Chidiebere Nwobodo yagarutse muri ‘Cathedral’ ku masezerano y’imyaka ibiri. Uyu mukinnyi w’imashini (Dynamo) ukina hagati mu kibuga yagarutse aho akwiye kuba ari, yiteguye kurwana, kuyobora no kongera kwigarurira [umwambaro] w’ikimenyabose w’umweru n’umutuku. Urakaza neza imuhira Chidiebere. Reka twandike amateka.”
Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Chidiebere na mugenzi we Godwin Odibo bari basinyiye APR FC, gusa baza gutandukana na yo muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kunanirwa gutanga umusaruro.
Amakuru avuga ko Chidiebere yari yabanje kwangira APR FC ko batandukana ku bwumvikane nk’uko byari byagenze kuri Odibo, biba ngombwa ko iyi kipe yitabaza AS Kigali yamubeshye ko imwifuza bikarangira ari bwo yemeye gusaba ikipe y’i Shyorongi ko batandukana.
Enugu Rangers Chidiebere agiye gukinira ni na yo yakiniraga mbere y’uko aza i Kigali, ndetse mu mwaka w’imikino wa 2023/2024 ari mu bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona ya Nigeria.


