Agace k’ubukerarugendo ka Valparaiso mu gihugu cya Chile kamaze kugwamo abarenga 220,nyuma y’inkongi yibasiye iki gihugu.Ubuyobozi bw’icyo gihugu buravuga ko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera biturutse kuri iyi nkongi yadutse muri icyo gihugu.
Uretse abantu baburiwe irengero n’abapfuye , iyi nkongi yangije hafi hegitari 26,000 zihinduka umuyonga.Abagera kuri 200 kugeza ubu nibo bamaze kubarurwa baburiwe irengero mu gihe inzu zigera ku 1600 zabaye umuyonga.
Abasirikare ndetse n’abakorerabushake bamaze iminsi bahanganye no kuzimya iyo nkongi yatewe n’igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru cyane, ariko iteganyagihe ryatangiye gutanga icyizere, kuko ikirere cyatangiye guhehera.
Ubwo Perezida wa Chili, Gabriel Boric, yasuraga ahibasiwe n’inkongi y’umuriro yavuze ko umubare wabapfuye uza wiyongera ku buryo bukomeye.Ibi bije nyuma y’umutingito w’Isi wari ufite ubukana wa 8.8, wabaye mu 2010 ugahitana abasaga 500.


