Chorale Christus Regnat yakoreye igitaramo i Rwamagana-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018, Chorale Christus Regnat yo muri Paruwasi Regina Pacis I Remera, yakoreye uruzinduko rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Rwamagana.

Urwo ruzinduko rwabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaririmbwe na Chorale Christus Regnat mu majwi meza anoze nkuko bisanzwe, no mu ndirimbo nziza zifasha abakristu gusenga no gusingiza Imana.

Umwe mu bari muri icyo gitambo cya Misa yadutangarije ko yanyuzwe kandi ashimira Imana kuba yiboneye Chorale yakundaga indirimbo zayo ariko atarayibona.

Igitambo cya Misa gihumuje, I saa cyenda hakurikiyeho igitaramo cy’indirimbo cyabereye mu nzu mbera-byombi ya Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana.

Icyo gitaramo cyari kigizwe n’indirimbo zinyuranye. Ari izahimbwe n’abahanga muri Muzika nyarwanda, aha twavuga umuhanzi w’umuhanga Rugamba Sipiriyani; Padiri Mpayimana Theodore ndetse n’iza bahanzi ba Chorale Christus Regnat. Ntibyagarukiye aho gusa kuko kuko habayeho no kuririmba mu buryo bwa Classique bukunze gukoreshwa muri Kiliziya Gatolika cyane cyane indirimbo z’abahanga nka F.Handel; K. Shawn; J. Bovet; J. Weimberg n’abandi.

WhatsApp Image 2018 10 01 at 1.23.38 PM1

Chorale Christus Regnat kandi irategura igitaramo kizaba tariki 18 Ugushyingo 2018, I saa kumi n’ebyiri (18hoo) kuri Kigali Serena Hotel.

Uko igitaramo cyagenze mi mafoto! !!!

Regnat 5

Regnat 4Regnat 2

Regnat 6

Regnat 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *