irushanwa rya nimuze twubake(Kugaruka k’urukundo rwa mbere) rihuza amakora yo muri ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali ryageze kumusozo ryegukanwa na Chorale Horeb yo ku Kimihurura .

Ku nshuro yayo ya kabiri amarushanwa yari amaze amezi agera kuri 2 ahuje amakorali yo mu itorero ry’ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali yageze k’umusozo aho Korali yambere yabaye Horeb yo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ikaba yageze kuri uyu mwanya itsinze Amakorali agera ku 10 bari bahanganye.
Urutonde rwa Amakorali yari muri iri rushanwa
1.Maranatha(Kanyinya)
2.Betesida(Nyarugunga)
3.Betesida(Gasogi)
4.Baraka(Nyarugenge)
5.Horeb(Kimihurura)
6.Abacunguwe(Kiruhura)
7.Philadelifiya(Kicukiro)
8.Besaleli(Remera)
9.Isezerano(Rukurazo)
10.Betifage(Gatenga)

Aganira n’abanyamakuru umuyobozi w’urerembo rw’umujyi wa Kigali ADEPR Rev.Rurangirwa Emmanuel yavuze ko iri rushanwa ryari rihuje amakorali ahuriye mu ma Paruwasi agera 37 abarizwa mu turere 3 turi muri uru rurembo rufite amakorari ageze kuri 490.

yakomeje avuga ko iri rushanwa ry’uyu mwaka ryari rifite intego ivuga kugaruka kurukundo rwambere iri mu Ibyahishuwe2:1-7 ,aha kandi yavuze ko guhitamo iyi nsanganyamatsiko bahereye ko urukundo ari kimwe mu bikwiye kuranga umuntu uwariwe wese hatarebwe ku idini iryariryo ryose aturukamo
iri rushanwa rikaba ryahereye mu midugudu rikagera kururembo hasigayemo Amakorali agera ku 10 yatoranyijwe muri Korali 490 zigize uru rurembo.

Nubwo iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Kabiri bamwe mubarikurikira babarizwa muri iri Torero barabona hari byinshi bikwiye gukosorwa bahereye uburyo ritegurwa aho bavuga ko ridashobora kugera ku intego ngo ritange umusaruro ku impande zombi kubitabira n’abaritegura ritaranonosorwa neza ngo havemo akajagari karigaragaramo bikaba ari bimwe mubyo tuzagarukaho mu nkuru yacu itaha aho tuzagerageza gusesengura kuri bimwe mu bigaragaramo bitagenda neza cyangwa se bigenda neza.

Ubuyobozi bw’itorero bukomeza buvuga ko iri rushanwa ari ntamakemwa kandi ko nabaripinga amaherezo bazageraho bakayoboka kandi ko nta Korali n’imwe yari kwiye kuba yakwanga kurizamo ngo kuko n’ubundi ngo kuko ari kimwe mubizatuma habaho ubumwe n’ububyutse bivuye muri ibi biterane bikorwa kuva k’umudugudu kugera kururembo.
Andi Mafoto






Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


