Icyamamare muri muzika, Chris Brown yafatiwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ku cyaha ashinjwa cyo kufata umukobwa ku ngufu.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’i Paris, ngo Chris n’abandi bagabo babiri bari muri kasho nyuma y’aho uyu muhanzi ashinjwe iki cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko utatangajwe amazina.
Ikinyamakuru standard gitangaza ko Chris ashinjwa gufatira uyu mukobwa ku ngufu muri Hoteli y’inyenyeyi eshanu nyuma yo guhurira mu kabyiniro.
Polisi itangaza ko umwe muri aba bafunganye na Chris ari umurinzi we.
Ku wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 20919, nibwo batawe muri yombi ariko umugore akavuga ko ibyo kumufata ku ngufu byabaye ku wa 15 Mutarama 2019.
Uyu mugore atangaza ko yari yajyanye na Chris muri Hoteli icyaha amushinja cyakorewemo bavanye mu kabyiniro. Umushinjacyaha mu mujyi wa Paris utatangajwe amazina yagize ati “Arashinjwa gufata ku ngufu,… Yafatanwe n’abandi babiri, ku wa mbere,…”. Yakomeje avuga ko icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama.
Umuturage watanze amakuru yagize ati  “Umugore yavuze ko yafashwe ku ngufu na Bwana Brown, umurinzi we ndetse n’inshuti yabo, yaje kuhivana wenyine ari kumwe n’uyu muhanzi”.
Â
Â
Â
Â
Â


