Christopher Scott “Chris” Kyle yavutse ku itariki ya 8 Mata 1974, uyu mugabo yamenyekanye cyane mu gisirikare cya USA mu mutwe w’abarwanira mu kirere, mu mazi ndetse no ku butaka (United States Navy’s “Sea, Air and Land Teams) by’umwihariko akaba yari azwi nk’umusirikare muri bamwe bazwi nka ba mudahusha (Sniper).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musirikare ni umwe mu basirikare bagiye bahabwa misiyo zikomeye mu ntambara cyane cyane izo guhangana n’ibyihebe, akaba yararwanye intambara zo muri Irak, muri misiyo yoherejwemo inshuro 4.
Igisirikare cya USA, cyatangaje ko mu myaka igera ku 10, kuva mu 1999-2009, Chris yagaritse abantu basaga 150 ku rugamba, uwari ari imbere y’abandi yari yarishe 109.

Chris nawe ubuzima ntabwo bwamuhiriye, kuko muri 2013 nibwo yishwe, apfa mu buryo bubabaje dore ko yari yaranasezerewe mu gisirikare, yita ku muryango we (umugore n’umwana), umugore bashakanye mu 2002.
Uretse no kuba yari yarasezerewe mu gisirikare, yari yarahawe akazi ko kwita kuri bagenzi be b’abasirikare bamugariye ku rugamba n’abandi baruvanyeho ibindi bibazo by’ubuzima birimo n’ibyo mu mutwe, abafasha kwiyakira nyuma y’ibizazane byose babaga baraciyemo ku rugamba.

Tariki ya 2 Gashyantare 2013, nibwo Chris wari ufite imyaka 38 y’amavuko na mugenzi Chad w’imyaka 35 barashwe na Eddie Ray Routh nawe wari umusirikare wa USA ariko aza kuva ku rugamba yaragize ikibazo cy’ihahamuka (PTSD: Post-Traumatic stress disorder).
Kubera ibikorwa by’ubutwari bya Chris, yahawe imidali itandukanye: Umwe wa Silver Star, ine ya Bronze star, … nyuma y’urupfu rwe hakinwe film igaragaza ubuzima bwe ku rugamba n’uburyo yishwe akanahambwa nk’intwari yitangiye abandi ku rugamba, film yiswe “American Sniper” yasohowe muri 2014.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


