CID iremeza ko mu Rwanda hamaze kugaragara ibyaha by’iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) aremeza ko mu Rwanda hamaze kugaragara ibyaha by’iterabwoba ko kandi hari abantu 18 bafunzwe bakekwaho gushaka gutwika urusengero rwa ADEPR i Gatsibo.

Ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu nama yahuje minisiteri y’ubutabera n’abafite aho bahurira n’amategeko, ukuriye iri shami, ACP Theos Badege kandi yemeza ko mu mwaka wa 2013 hari agatsiko k’abasore bato b’Abanyarwanda bihuje n’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Somaliya aho babasabye gushinga umutwe w’iterabwoba mu Rwanda.

Yongeyeho ko utu dutsiko tw’iterabwoba twagaragaye muri Kigali, Rubavu na Ngororero, kandi ko aba bakora iterabwoba bavuga ko badashaka kuba muri Leta itari iya K’Islamu

Yagize ati “ Hari abakobwa 2 twafatiye ku kibuga cy’indege i Kanombe bagiye kwihuza n’umutwe w’iterabwoba wo muri Syria, twakoze iperereza dusanga bafitanye imikoranire n’abaturage ba ho, bo bavuga ko badashaka kuba mu gihugu kitari icya K’Islamu”.

ACP-Theos-Badege
ACP Theos Badege

ACP Badege avuga ko mu myumvire y’abo baterabwoba habamo icyo bita kugera mu bushorishori (level of radicalization) ngo bene aba bantu bafite iyi myumvire ntibaba bashobora kuba mu gihugu kitagendera ku mahame ya K’Islamu nk’uko Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru rikomeza kuvuga.

Yavuze ko 17 muri 18 bafashwe bari imbere y’ubutabera bakurikiranwaho ibyaha by’iterabwoba, ngo umwe muri bo yagerageje gutwika urusengero rwa ADEPR i Gatsibo aho yavugaga ko adashaka abayoboke b’iri Torero ryitwa “Born Again” ngo agomba kubahindura bakaba Abasilamu cyangwa agatwika urusengero rwa bo nubwo ngo uyu mugambi atawugezeho.

Zimwe mu mbogamizi zituma abakora iterabwoba biyongera ngo harimo kutagira amategeko yihariye ahana ibyaha by’iterabwoba, ubuke bw’ibikoresho by’itumanaho ryihuse, gukusanya amakuru ndetse n’intege nke z’abamwe mu bacunga ibibuga by’indege n’imipaka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *