Urukiko Mpuzamahanga ruharanira ubutabera, CIJ (Court Internationale de Justice) rwa La Haye mu Buholandi kuri uyu wa 22 Nzeri 2020 rwatangaje ko rugiye gukomeza gusuzuma ibyo ingabo za Uganda zishinjwa kwangiza ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu myaka igera kuri 23 ishize.
Uru rukiko ruvuga ko ingabo za Uganda zari mu Ntara ya Ituri yitwaga Kibali-Ituri (hagati y’1997 n’2003) zirengagije inshingano zazo, zica amategeko mpuzamahanga arimo n’agenga dipolomasi yasinyiwe i Vienne mu 1961.
Muri icyo gihe, Perezida Laurent Desire Kabila yari yaritabaje ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda kugira ngo ahirike ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko gusa ubwo yari amaze kubigeraho, izi mpande zombi zivuga ko yatangiye kuziyomoraho yirengagije ko zamufashije kujya ku butegetsi.
Ingabo z’ibi bihugu zaratashye gusa leta ya RDC yavuze ko nyuma yaho ingabo za Uganda zari zisa n’izafashe igihugu cyabo, zitera inkunga kandi zifasha imitwe irwanya ubutegetsi, zisahura umutungo kamere, zihonyora n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Leta ya RDC yifashishije abanyamategeko bayo, yareze Uganda muri uru rukiko, isaba indishyi ya miliyari 10 z’amadolari y’Amerika bitewe n’ingaruka z’ibikorwa yareze ingabo za Uganda.
Uganda ariko yavuze ko ibirego bya RDC nta shingiro kuko itigeze igaragaza ibimenyetso bifatika, yashingiraho yemera kwishyura aya mafaranga yose.
Tariki ya 23 Kamena 1999 ni bwo bwa mbere Leta ya RDC yagiye kurega muri CIJ ingabo z’ibihugu bitatu biyikikije birimo Uganda, ibishinja kwica amategeko mpuzamahanga igihe zari ku butaka bwayo muri iyo myaka.
RDC yasabaga indishyi no gusubizayo umutungo wa leta zatwaye, isaba Uganda agera kuri miliyari 10 z’amadolari y’Amerika. Habayeho ibiganiro hagati ya RDC na Uganda ariko zananiwe kumvikana, inshingano zose zisubizwa CIJ.


