Kuri uyu wa 4 Mata 2026, umukinnyi wa filime uzwi cyane, Clapton Kibonge, yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky, bari bamaze imyaka umunani babana ndetse bafite abana batatu.
Iyi mihango yatangiriye mu gusaba no gukwa byabereye i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, mbere y’uko bakomereza mu gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Gasinga Miracle Center ruherereye aho hantu.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ibyamamare mu myidagaduro nyarwanda, aho abakinnyi ba filime, abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaye ari benshi.
Nubwo ibi birori byabereye kure y’Umujyi wa Kigali, ntibyabujije inshuti n’abazi uyu mukinnyi kwitabira ku bwinshi, bagaragaza ko bamushyigikiye kuri uyu munsi w’amateka mu buzima bwe.
Clapton Kibonge yari asanzwe yarasezeranye n’umugore we mu mategeko kuva mu 2018, aho yigeze kuvuga ko icyo gihe yahisemo kubana na we bitewe n’uko atari afite ubushobozi bwo gukora indi mihango yose y’ubukwe.
Mu gihe cyakurikiyeho, aba bombi bagiye bagura umuryango wabo, aho bibarutse abana batatu mu myaka itandukanye kugeza ubu.
Clapton Kibonge azwi cyane muri filime zitandukanye zirimo Seburikoko, Umuturanyi ndetse na Mugisha na Rusine, aho yagiye yigarurira imitima y’abakunzi ba sinema nyarwanda.



