Mu gihe uruganda rwa sinema nyarwanda rukomeje gutera imbere, intonganya zirakomeje hagati y’abakinnyi n’abatunganya filime. Bizimana Pamella uzwi cyane ku izina rya Innocente yashinje abahanzi b’amafilime Clapton Kibonge na AB Godwin kuba baramutwariye umushinga wa filime yari yaratangiye gukorana na Godwin, nyuma bakawukora nk’uwabo.
Mu kiganiro cyabereye ku rubuga rwa X, Innocente yavuze ko ubwo yabonaga itangazo rya Clapton na AB Godwin bavuga ko bagiye gushyira hanze filime nshya, yahise yumva umutima we umubwira ko ari umushinga we. Yavuze ko yahise yegera umuntu wari aho amashusho yafatiwe, amusobanurira ko ibyo yabonye bisa neza n’ibyo Innocente yari yarateguye.
Ati: “Hari ikintu umutima wanjye uhita umbwira […] sinari nkeneye ibindi bimenyetso,”
Uyu mukobwa ashinja AB Godwin kuba yaratinze kumwereka umusaruro wa filime bari barakoranye, akagenda akigana ibitekerezo bye, kugeza ubwo haboneka indi filime isa n’iyari yarakozwe mbere.
Ku rundi ruhande, AB Godwin yahisemo kutagira byinshi atangaza kuri ibyo ashinjwa, ahubwo asaba Innocente gusaba imbabazi, byaba ku giti cye no kuri Clapton Kibonge.
Ati: “Wa kana we urahubuka […] Andikira Kibonge umusabe imbabazi, unampe ‘screenshot’ ubundi uzinsabe nanjye.”
Clapton Kibonge nawe yahakanye uruhare rwose muri uru rubanza, avuga ko izina rye ryakoreshejwe mu buryo bwo kwamamaza cyangwa kumuharabika.
Yagize ati: “Nta ruhare mbifitemo. Yakoresheje izina ryanjye mu bintu ntarimo. Nibigaragara ko yampohoteye, azasabe imbabazi.”
Icyakora hari n’abavuga ko ibi bishobora kuba ari umukino wo kwamamaza indirimbo nshya Innocente aherutse kugaragaramo, gusa we yabihakanye yivuye inyuma.
Bizimana Pamella, ukoresha izina rya Innocente muri sinema, amaze kumenyekana muri filime zitandukanye nka Bamenya, akaba avuga ko ari kurwanira icyubahiro n’ukuri kwe nk’umuhanzi.


