Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda, Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke, yabitswe ari muzima.
Muri iyi minsi hakomeje kugaragara amakuru ku mbuga nkoranyambaga abika bamwe mu byamamare, gusa wagenzura neza ugasanga ari ibihuha.
Ibi nibyo byaje kuba ku munyarwenya Clapton Kibonke wabitswe n’umuntu ukorera ku muyoboro wa Youtube, wakoresheje ifoto y’uyu munyarwenya arikumwe n’umuryango we maze akarenzaho amagambo ‘RIP’ yifuriza umuntu wapfuye kugira iruhuko ridashira.
Umutwe w’inkuru uyu muntu yakoresheje, yemezaga ko hari inkuru mbi y’inshamugongo isohotse kuri Clapton Kibonke.
Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Kibonke yagize ibyo avuga kuri uyu muntu wamubitse ari muzima.
Nyuma yo gushyiraho ifoto imubika, Clapton yarengejeho amagambo agira ati: “Imana ibababarire kuko mutazi ibyo mukora.”
Clapton Kibonke yamenyekanye muri filime nyarwanda nk’umunyarwenya, akaba agaragara muri Seburikoko itambuka kuri televiziyo Rwanda ndetse akaba anafite filime ye bwite.


