CNDD/FDD irashinja Agathon Rwasa kurema no gutoza umutwe wa gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari amakuru avuga ko Visi Perezida wungirije mu Nteko Nshingamategeko y’ u Burundi, Agathon Rwasa asigaye akorera CNDD/FDD we yatangaje ko iri shyaka rimushinja kurema utwe witwara gisirikare.
Umunyamabanga wa CNDD/FDD yashize mu majwi Hon.Agathon Rwasa ko ari gutoza umutwe wa gisirikare urwanya Leta iri ku butegetsi.
rwasa
Rwasa yahise atangaza ko ibi birego bidafite ishingiro bigamije kumusebya ndetse ngo na CDD/FDD ifite umugambi wo guhindura ubutegetsi.
Ati: Bifuza ko u Burundi butegekwa burundu na CNDD/FDD ndetse bukanashyiraho abarwashyaka babo ariko abo babanye mu ishyamba twebwe tukigizwayo”.
Mu kiganiro yagiranye na Iwacu /Burundi, Agatho yagize ati:” Birababaje kubona abantu bicwa ku manywa y’ ihangu kandi ntibafatwe, gusa hashize iminsi 3 natangiye kumva amakuru avuga ko ndimo gutoza umutwe w’ abicanyi ngo ugizwe n’ urubyiruko ugiye guhirika Leta ya Nkurunziza.
Yakomeje avuga ko n’ ubwo ari ahantu abarizwa muri Guverinoma ko bidakuyeho kuba ari muri opozisiyo ndetse irwanya Leta iyobowe na CNDD/FDD.
Ati:” Ntabwo nshobora na rimwe kumira bunguri amatwara ya politiki ya CNDD/FDD ko urugamba rwanjye natangiye nirwo nkikomeje hatagira unyibeshyaho ibyo banshaka kunshinja ntaho bihuriye n’ imigambi mfite”.
N’ ubwo nta nkurikizi mu rwego rw’ ubutabera zari zaba, kuri uyu Agathon Rwasa washinze ishyaka FNL/PALPEHUTU ashinjwa kwica impunzi z’ Abanyamulenge 166 zari mu nkambi ya Gatumba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *