CNLG igiye gukora ubuvugizi ngo hagire igikorwa ku rwobo rwa Nduba

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru gishize, habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo. Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwaturutse ku Murenge wa Nduba rwerekeza ahari urwobo rwajugunywemo abatutsi muri jenoside, haba n’umuhango wo kuhashyira indabo.

49373843dd

Mu buhamya bwe, Nsengiyumva Jean Claude waharokokeye yavuze ku mateka y’urwo rwobo. Ati: “Uru rwobo navutse ruhari. N’abakuru kuri twe bararusanze ariko nta n’umwe wadusobanuriye uko rwaje. Uru rwobo rwatawemo abatutsi kuva mu 1959, rutabwamo abandi mu 1973, mu 1994 biba agahomamunwa”.

RTEmagicC_11112in.jpg

Si abatutsi ba Nduba gusa bahajugunywe, kuko n’abandi baherekeje bahunga baturutse ahandi babatayemo. Yavuze ko igitangaje ari uko kuva jenoside yarangira nta cyakozwe ngo abantu bakurwemo cyangwa se hashyirwe ikimenyetso. Ikibabaje kandi ni uko hari abajugunyamo imbwa zapfuye kandi abantu bose bazi amateka yaho.

RTEmagicC_11113in.jpg

Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside mu Turere twa Gasabo na Nyarugenge, Madame Wibabara Béata, yiyemeje gukora ubuvugizi kugira ngo hagire icyakorwa. Yagize ati: “Ibi bintu byambabaje ku buryo ntafite icyo navuga. Imyaka 22 ishize simbona ko iyi gahunda yigeze itekerezwaho. Cyakora nzakora ubuvugizi mu karere”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *