Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yamaganye abantu bakomeje kunyuza ubutumwa bw’amacakubiri n’ivangura ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ubukomeje kugaragara bufite aho buhuriye n’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 iyi komisiyo yemeza ko ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’uko bigaragara mu itangazo yashyize aharagara kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Mutarama.
Iri tangazo riragira riti :
Ishingiye kuÂ
irangashingiro ryâItegeko Nshinga rya Repubulika yâu Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2005, aho rigira riti ââTWIYEMEJE gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana nâipfobya bya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside nâibyo igaragariramo byose, amacakubiri nâivangura bishingiye ku moko, ku turere nâibindi ibyo ari byo byoseâ;
Ishingiye
 kandi ku mahame remezo no kwishakamo ibisubizo yâItegeko Nshinga ryavuzwe haruguru, cyane cyane mu ngingo yaryo 10, mu gace kayo ka 1 nâaka kabiri. Agace ka 1 kagira katiââGukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana nâipfobya  bya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside  nâibyo igaragariramo byoseâ. Agace ka kabiri kagira katiââKurandura burundu ivangura nâamacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere nâibindi, no gushyira imbere ubumwe bwâabanyarwandaâ;
Ishingiye
 ku nshingano ihabwa nâItegeko Ăąââ 09/2007, rigena inshingano nâimiterere bya Komisiyo yâIgihugu yo Kurwanya Jenoside , mu ngingo yaryo ya 04, agace ka 1 nâaka 5;
IhereyeÂ
ku butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambuga bwanditswe nâuwitwa cyangwa uwiyita NKURIKIYIMANA Alan Hubert aho yagize atiâIgihe Niki abahutu nabo bagatorwa muri nyampinga josiane x100 we are together ikamba rigomba kuba iryawe igihe abatutsi batorewe birarambiranyeâ;
IhereyeÂ
kandi ku butumwa bwanditswe nâuwitwa cyangwa wiyita SONGA James bwacishijwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, bugira butiâNtamuhutukazi wabaye miss rwose ise yaraguye tingitingi nyuma yo kunywa amaraso yabana binzirakarengane, ndarivuze ndamazeâ, ubu bukaba ari bumwe mu butumwa bwinshi bugenda bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, aho hatangiriye irushanwa ryo guhatanira kuba Nyampinga wâu Rwanda;
Komisiyo yâIgihugu yo Kurwanya Jenoside, nkâUrwego rwa Leta rufite inshingano yo Kurwanya Jenoside, Ingengabitekerezo yayo, nâibindi byaha bifitanye isano na yo, hamwe nâicyaha cyâivangura nâicyo gukurura amacakubiri, ikaba yamaganye ubu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye kuko burimo ivangura nâamacakubiri, bukaba ndetse byashobora guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside;
Â
Komisiyo yâIgihugu yo Kurwanya Jenoside iboneyeho gusobanurira Abanyarwanda ko irushanwa ryo guhitamo Nyampinga wâu Rwanda ridashingiye ku bwoko ubu nâubu ahubwo ni irushanwa ryitabirwa nâAbanyarwanda bose bumva babifitiye ubushobozi. Irasaba Abanyarwanda kwirinda ikintu cyose gishobora gutanya abantu gishingiye ku bwoko, uturere nâibindi.
Komisiyo yâIgihugu yo Kurwanya Jenoside iboneyeho kandi gusaba Abanyarwanda kudashyira irushanwa ryo guhatanira kuba Nyampinga wâu Rwanda mu bitekerezo bigamije gukurura ivangura nâamacakubiri kuko ubu Igihugu cyâu Rwanda kiri mu rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda wasenywe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari yo mpamvu nta muntu numwe ukwiye gukomeza gukinisha amagambo nkâaya agamije gusubiza u Rwanda mu bihe bibi.
Komisiyo yâIgihugu yo kurwanya Jenoside kandi iboneyeho gusaba Abanyarwanda kwirinda bene aya magambo kuko agize ibyaha bihanwa nâamategeko. Igarutse ku magambo yavuzwe na NKURIKIYIMANA Alan Hubert ngoâIgihe Niki abahutu nabo bagatorwa muri nyampinga josiane x100 we are together ikamba rigomba kuba iryawe igihe abatutsi batorewe birarambiranyeâ. Aya magambo ye agize icyaha cyo gukurura amacakubiri kuko agamije gushyamiranya abanyarwanda. Icyaha cyo gukurura amacakubiri giteganywa kandi kigahanishwa ingingo yâ164 yâItegeko NÂș68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha nâibihano muri rusange, aho igira iti:
ââUmuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha.
 Umuntu uhamijwe nâurukiko gukora kimwe mu bikorwa bimaze kuvugwa muri iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi yâimyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) nâihazabu
yâamafaranga yâu Rwanda atari munsi yâibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).â
 Naho ku birebana  nâicyaha cyâivangura giteganywa nâ ingingo yâ163 yâItegeko NÂș68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha nâibihano muri rusange, iteganya ko Umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira, aba akoze icyaha cyâivangura:
ââ
 igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi cyangwa gitandukanya umuntu cyangwa abantu benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ryâuruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro byâubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bwâumubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura yâumubiri.ââ
nkâurugero aho uwitwa Carpophore RwirangiraÂ
yanditse ngo ââ Rubanda Nyamwinshi, Mbwirabumva, ngo barashaka Miss wabo. Ibaze ni ukuri. Ngewe mbona abahutu batanyurwa. Yababaaaa.â
Komisiyo yâIgihugu yo Kurwanya Jenoside irasaba kandi Abanyarwanda kureka gusanisha uwakoze icyaha nâabamukomokaho kuko icyaha ari gatozi, bikaba kandi ari ihame riri mu Itegeko Nshinga Abanyarwanda bose bitoreye muri referendum yo muri 2015. Aha dutanze urugero uwitwa SONGA James asanisha Mwiseneza Josiane na se wakoze Jenoside, niba na byo ari byo!Yagize atiââ Ntamuhutukazi wabaye miss rwose ise yaraguye tingitingi nyuma yo kunywa amaraso yabana binzirakarengane, ndarivuze ndamazeâ, arongera na none ââNta kamba kwa rukarabankabaâ.
Komisiyo yâIgihugu yo Kurwanya Jenoside isabye buri wese kureka ibitekerezo byâubuhezanguni kuko bishobora kongera gusenya u Rwanda nkâuko nazisme yasenye Isi mu Ntambara ya Kabiri yâIsi.
Murakoze, murakarama.
Â
Dr BIZIMANA Jean Damascene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa


