CNLG na Ibuka bagize icyo bavuga ku mbabazi zasabwe na Papa Francis

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG)isanga imbabazi zasabwe na Papa Fancis ari intambwe ikomeye kuko aribwo bwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yemeye uruhare rwayo muri Jenoside ndetse akanabisabira imbabazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside,Dr.Bizimana Jean Damascene yavuze ko mu mwaka w’1996 uwari Umushumba wa Kiliziya Gatokika ,Yohani Paul wa 2 yoherereje ubutumwa abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda abasaba gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ariko ngo ntabyo bigeze bakora.
Agaruka ku ntambwe ikomeye yatewe yagize ati “ Ariko ubu nyuma y’’imyaka 20 uyu Papa mushya ateye iyi ntambwe.Ndetse ko ari ikintu gikomeye’’
Dr.Bizimana yakomeje avuga ko Papa na Vatikani basabwa gutera intambwe idasanzwe bagakora ibishoboka byose mu gucira urubanza abapadiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 harimo Fortunatus Rudakemwa, Thomas Nahimana na Theophile Murengerantwari bakomeje guhakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari mu bihugu byo hanze kandi ari ibyaha byibasira inyoko muntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside,Dr.Bizimana Jean Damascene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside,Dr.Bizimana Jean Damascene

Ku rundi ruhande ,Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA)nawo wishimiye intambwe yatewe na Kiliziya Gatolika ndetse uhamya ko wari ufite icyizere ugendeye ku bikorwa byakunze kuranga Papa Francis nk’uko bitangazwa na The New Times.
Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu yagize ati “ Kubera ibikorwa bitandukanye bya Papa Francis, twahoraga dufite icyizere ko azagira icyo avuga ku bijyanye n’uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside bitandukanye n’abamubanjirirje’’
Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu
Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu

Ibuka kandi ikaba yashimiye Perezida Kagame wafashe icyemezo cyo kuganira na Papa ndetse ko ari igihe cyiza kuko ubutumwa bwatanzwe n’Umushyumba wa Kiliziya Gatolika buzatanga umusaruro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2017 ,nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yagaragarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agahinda gakomeye yatewe n’abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’uruhare rwa kiliziya Gatolika yagaragaje muri ubwo bwicanyi ndengakamere.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko gusaba imbabazi ku makosa akomeye nk’ aya ari ubutwari butagereranwa.
Yagize ati “ Umunsi udasanzwe/ibihe bidasanzwe, guhura na Papa Francis, ingingo nshya mu mubano w’ u Rwanda na kiliziya gatolika.
Yongeye ati “ Kuzirikana no gusaba imbabazi ku makosa mu bihe nk’ ibi mu bibazo nk’ ibi, ni igikorwa cy’ ubutwari n’ ubumuntu butagereranwa”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame yagiriye i Vaticani ari naho yagiranye ibiganiro n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ,Papa Francis.
Kiliziya Gatolika ikaba ishinjwa gukingira ikibaba abapadiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,1994, imiryango itandukanye n’abakurikiranira hafite ibya Politiki bakaba bashimangira ko bamwe muri aba bapadiri bagize uruhare muri ubu bwicanyi bagikora ibikorwa by’iyogezabutumwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *