CNLG yamaganye inkuru yaThe Globe and Mail ku mbunda yahanuye indege ya Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru wa komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yamaganye inkuru iherutse gusohoka mu kinyamakuru The Globe and Mail yavugaga ko imbunda yakoreshejwe mu guhanura indege ya habyarimana yafatiwe muri Congo, avuga ko ko abanditsi iyi nkuru bari bagamije kugoreka amateka.

Mu ibaruwa Dr Bizimana Jean Damascene yandikiye Umwanditsi Mukuru w’iki kinyamakuru, yasobanuye ko inkuru yasohotse mu kinyamakuru cyabo yanditswe n’abanyamakuru Geoffrey York & Judi Rever kuwa 24 Gashyantare yari ifite umutwe ugenekereje mu Kinyarwanda wagiraga uti : « Imbunda yafashwe iragaragaza umucyo ku mayobera ya Jenoside yo mu Rwanda » igoreka amateka ku bwende.

Yavuze ko nk’uko abanditse iyi nkuru babizi nta gushidikanya, imbunda irasa missiles ivugwa muri raporo ya Monusco iki kinyamakuru cyavugaga ko cyabonye yo muri Nzeri 2016 idashobora guhuzwa n’ihanurwa ry’indege ya perezida w’u Rwanda kuwa 06 mata 1994, ari naryo ryatumye jenoside yakorewe Abatutsi itangira abantu basaga miliyoni bakayisigamo ubuzima.

Dr Bizimana avuga ko raporo 2 zivugwa mu nkuru ya The Globe and Mail, raporo yo mu 2010 y’impuguke za loni ndetse na raporo ku bushakashatsi ku ntwaro nto yo mu 2015, zagaragaje ko imbunda ivugwa yafatiwe muri Congo ari SAM-7 mu gihe iperereza ry’u Bufaransa ryo ryagaragaje ko imbunda yahanuye indege ari SAM-16 .

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunyamabanga mukuru wa CNLG akaba avuga ko uku kugoreka amateka ku bushake bikurikiye izindi nkuru nk’izi zikorwa n’aba banyamakuru zirimo izindi umunyamakurukazi Rever yanditse zitanyuze muri The Globe and Mail zisa nk’aho ziba zaranditswe zigamije gufasha iperereza ry’ubutabera bw’u Bufaransa no kubuza ko iki kibazo kirangira burundu.

Ibi rero ngo bituma hibazwa niba nta zindi ngufu za politiki zo hanze zitegeka The Globe and Mail bigatuma ikora inkuru zuzuyemo kubogama ziteza gushidikanya ku kutabogama kuri mu nkuru zayo.

Mu gusoza iyi baruwa, Dr Bizimana Jean Damascene, yasabye The Globe and mail gusuzumana ubwitonzi niba gukomeza gukora inkuru nk’izi bitazagabanya imyumvire y’abantu kuri aya mahano ndengakamere yaranze ikinyejana cya 20.

Twababwira ko muri iyi nkuru ya The Globe and Mail yo kuwa 24 Gashyantare 2017 na Bwiza.com yakozeho, iki kinyamakuru cyatangaje ko iyo mbunda yafatanywe inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa Congo zari zishyigikiwe n’u Rwanda bumvikanisha ko ari U Rwanda rwayihaye inyeshyamba.

Kanda hano usome inkuru bisa

Dennis Ns./Bwiza.com

 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *