Nyuma y’igihe baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Col. Tom Byabagamba na bagenzi be bahawe ibihano bitandukanye, aho Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare, Br. Gen. (Rtd) Frank Rusagara Kanyambo akatirwa imyaka 20 naho Sgt. Franà§ois Kabayiza wahoze ari umushoferi we akatirwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwahamije ibyaha ubushinjacyaha bwa gisirikare bwaregegamo abasirikare bakuru Col. Tom Byabagamba, Br. Gen. (Rtd) Frank Rusagara na Stg. (Rtd) buvuga ko abaregwa babikoze nkana kandi babizi ko mu myitwarire ya gisirikare ibyo bakoze bitemewe bityo amategeko agomba gukurikizwa uko byaba bimeze kose.
Col. Byabagamba yahamijwe ibyaha bine byose yakoreye muri Sudani y’Epfo ubwo yari mu butumwa bwo kugarura amahoro (UNAMISS).

Ibyo byaha birimo icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi bishobora guteza imvururu, icyaha cyo gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi, icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge, hakiyongeraho icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye no guhana ibyaha.
Uwahoze mu gisirikare Br. Gen. Frank Rusagara urukiko rwasanze afite n’irindi zina rya Kanyambo, nawe yahamijwe ibyo aregwa bitatu yakoreye mu Rwanda ubwo yari amaze gusezererwa mu gisirikare.
Ibyo ni ugukwirakwiza nkana ibihuha no gukora igikorwa kigamije gusebya ubutegetsi uri umuyobozi, amagambo yahamijwe ko yayavugiraga mu kabari ka Nyarutarama Tennis Club, hakaza n’icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Urukiko rwahamije kandi uwahoze mu gisirikare akaba yari n’umushoferi wa Rusagara, Sgt. Franà§ois Kabayiza icyaha cyo guhisha ibimenyetso byagombye gufasha kugenza ibyaha gikomeye no guhana ibyaha ariko mu bushishozi bwarwo rusanga icyaha kindi cyo gutunga imbunda kidahama Kabayiza bityo rusanga agomba gutanga ihazabu y’amafaranga 500 000.
Urukiko rwavuze ko ibyaha abaregwa bakurikiranweho babikoze nkana, byaba ibyo gukwirakwiza amagambo mabi asebya Leta n’Umukuru w’Igihugu rukavuga kandi ko u Rwanda rufite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo busesuye ariko hari imyitwarire igenga abari mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, bityo abaregwa batari bayobewe inzira bacishamo ibitekerezo byabo mu gihe babona hari ibyo bashaka kuvuga bitabanogeye.
Urukiko rwifashishije amategeko rwavuze ko kugerageza gukora igikorwa cyo gukwirakwiza ibihuha muri rubanda no mu bo uyoboye nabyo ubwabyo bihanirwa nk’uwakoze icyo gikorwa mu gihe bigaragaye ko wari ufite umugambi wo kugera ku cyo ushaka.
Abakatiwe bajuririye ibihano bahawe, biteguye kuzagana inzira ziteganywa n’amategeko nk’uko abyemerera buri muntu utishimiye imikirize y’urubanza nk’uko Imvaho ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


