Perezida Paul Kagame mu bubasha bwe nk’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Ukuboza 2021, yazamuye mu ntera Col François-Régis Gatarayiha amugira Umuyobozi Wungirije w’Ubutasi bwa Gisirikare n’Umuyobozi w’Ikoranabuhanga (Deputy Head Defence Intelligence and Director of Technology).
Kugeza muri Nzeri uyu mwaka Gatarayiha yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ubwo yasimburwaga na ACP Lynder Nkuranga.
Col. Gatarayiha yari ayoboye uru rwego kuva muri Kanama 2018.
Yabanje kuba Umuyobozi Mukuru Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro, RURA, ndetse akaba yaranakoze muri uru rwego nk’Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibikorwaremezo by’Ikoranabuhanga n’itumanaho.
Yari yarabanje kandi kuba Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri RDB, mbere yo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’itumanaho mu gihe cy’umwaka.
Kuva muri Nzeri 2017 kugeza mu Kwakira 2018, Gatarayiha yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.
Hagati aho mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu na Minisiteri y’Ingabo, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yanazamuye mu ntera ba ofisiye 460 ku ipeti rya Lieutenant Colonel bavuye ku rya Major, mu gihe ba captain 472 bazamuwe bagirwa ba Major.
Muri rusange abasirikare basaga ibihumbi 13 bazamuwe mu ntera mu byiciro bitandukanye uhereye ku ipeti rya private.


