Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza ubwo yagira icyo avuga ku nzara byavugwaga ko ivuza ubuhuha mu gisirikare abereye umuvugizi, yahise abihakana yivuye inyuma.
Byatangazwaga ko abasirikare bamara kabiri batabona ibyo kurya n’igihe babihawe bagahabwa bike ndetse ko bizabaviramo guhagarika akazi kabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ahakana aya makuru, Col Baratuza avuga ko atumva ukuntu bimenywa n’abandi ko mu gisirikare hari inzara bo ubwabo batabizi, ibyo akabifata nk’iteshamutwe cyangwa ibihuha.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: “Ni nde ariko ahenda abantu ?Teshwa mute, cira birarura!Iyo nzara mu gisirikare ivurwa !!!? Izo mpuhwe zibitazwi na benevyo zirateye amakenga”.
Mu gisirikare cy’u Burundi hanugwanugwaga inzara muri ibi bihe by’imvururu za politiki igihugu kimazemo iminsi, zikaba zaratangiye mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamazaga kuri manda ya 3.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano:
Muri izo mvururu zose zagiye zigera no mu rwego rwa gisirikare ndetse na bamwe bakicwa abandi bagafungwa kimwe n’uko hari abagiye bahunda ku bw’umutekano wabo bwite n’uw’umuryango.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


