Col Gaspard Baratuza yateye utwatsi ukwihorera n’urwango bivugwa mu gisirikare cy’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bikomeje kuvugwa ko mu gisirikare cy’u Burundi haba harimo umwiryane ndetse no kwihorera bya hato na hato, Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi avuga ko igisirikare abereye umuvugizi cyiyunze.
Ibi yabitangaje mu nama yagiranye n’Abavugizi ba za Minisiteri zose zo mu Burundi, inama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016, mu ntara ya Muramvya, akaba yarabajijwe impamvu mu gisirikare hakomeje kugaragara amacakubiri ashingiye ku moko.

gaspard
Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi

Uku gucikamo ibice bibiri ahanini bikaba bigaragarira aho umusirikare umwe wo mu bwoko bumwe yicwa bugacya hishwe uwo mu bundi, ibi benshi bakaba babyibaza ndetse banabifata nko kwihekura kandi bose batahiriza umugozi umwe.
Col Gaspard avuga ko ibyabaye ari isanganya ko atari ukwihorera byakozwe, akongeraho ko igisirikare cy’u Burundi cyiyunze ubu ari kimwe, nta rwango rushingiye ku moko ruhari.
Abi abivuga mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru abasirikare 2 bo ku rwego rwo hejuru bishwe umunsi umwe mu buryo budasobanutse, Lieutenant-Colonel Darius Ikurakure yishwe mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, nyuma y’amasaha make na Major Didier Muhimpundu wahoze mu gisirikare cya kera (ex FAB) nawe aba arishwe bitangazwa ko kwari uguhorera Darius.
Umwaka ushize mu kwezi kwa munani, Lieutenant-Général Adolphe Nshimirimana (ex PMPA) yarishwe, nyuma y’icyumweru kimwe na Colonel Jean Bikomagu (ex FAB) nawe acishwa mu rihumye nabwo bitangazwa ko byakozwe ari uguhorera Adolphe.
Uretse n’ibi, byagiye bigaragara ko mu gisirikare cy’u Burundi haba harimo urwango ndetse n’ubugambanyi bikaba byaranagaragariye aho umugaba mukuru w’ingabo Gen Prime Niyongabo agabwaho ibitero, byabaye mu mpera z’umwaka ushize, ari naho abaturage bahereye bemeza ko ari ikibazo gikomeye, ko mu gihe n’umugaba mukuru atinyukwa akagabwaho ibitero abari munsi ye byoroshye kubirenza.
Ibitero ndetse no kwicwa kw’abasirikare b’u Burundi bisa nkaho byatangiye kuva tariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo bamwe mu basirikare bigomekaga ku butegetsi bwa Nkurunziza bagategura coup d’Etat ikabapfubana, bamwe bagafatwa abandi bagahunga, abandi batatangajwe imibare baricwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiz.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *