Col Kaka Bagyenda uherutse kwirukanwa ku buyobozi bwa ISO yagizwe ambasaderi

Sangiza iyi nkuru

Col Kaka Bagyenda wahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano w’imbere (ISO) mu gihugu cya Uganda, akaba aherutse guhagarikwa kuri izi nshingano ze, ubu yagizwe Ambasaderi muri Angola.

Abayobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda baravuga ko ari we ugiye kuba umuyobozi wa mbere wa Ambasade nshya Uganda ifunguye muri iki gihugu giherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Afurika.

Chimpreports iributsa ko muri uku kwezi ari bwo Col Bagyenda yirukanwe na Perezida Yoweri Museveni ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa ISO amusimbuza Charles Oluka.

Ni nyuma y’amakosa yari akomeje kuvugwa muri uru rwego rw’umutekano arimo gukora iyicarubozo no guhimbira bamwe mu bayobozi b’ingabo ibirego by’ibinyoma.

Bamwe mu bahuye n’urugomo rw’uru rwego ntiwakwibagirwa Abanyarwanda bakunze gufatirwa muri Uganda mu bihe bishize bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda bagiye banyura mu nzu z’ibanga zarwo bagakorerwa iyicarubozo ritandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *