Col. Karuretwa wabaye Umunyamabanga wihariye wa Perezida Kagame, yazamuwe mu ntera

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame yazamuye mu ntera Colonel Patrick Karuretwa wamaze igihe kirekire amubereye Umunyamabanga Mukuru wihariye.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda, RDF, ryasohotse kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021, Karuretwa yakuwe ku ipeti rya Colonel, azamurwa ku rya Brigadier-Général.

Brig. Gen. Karuretwa kandi yanagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu gisirikare cy’u Rwanda.

Mu Gushyingo 2013 ni bwo Karuretwa yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida Kagame, ava kuri iyi nshingano muri uyu mwaka asimbuwe na Irene Zirimwabagabo.

Uyu musirikare ubwo yari amaze gusimburwa na Zirimwabagabo, yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya kabiri ya RDF ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *