Col. Nahishakiye arashinjwa gukora ubucuruzi bwa magendu yifashishije urubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage n’abapolisi bakorera mu gace ka Rugombo mu Ntara ya Cibitoke , barashinja komiseri wa Polisi waho uruhare mu bucuruzi butemewe(Magendu) akorera hagati ya DR.Congo n’Uburundi binyuze mu ruzi rwa Rusizi.

Bagenzi be bandi b’abapolisi bemeza ko akora ubu bucuruzi kugira ngo yiharire isoko n’ibindi bicuruzwa bitandukanye mu gihugu cy’u Burundi.

Abatuye muri komini ya Rugombo, bavuga ko Colonel Rogin Nahishakiye usanzwe ari komiseri wa polisi muri iyi komini ibarizwa mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu, bavuga ko akora uburiganya bushingiye kuri magendu n’ubwambuzi abakorera.

Bamwe mu batangabuhamya, bamushinja ko akoresha urubyiruko rukajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakamuzanira inka na Lisansi ariko bakabinyuza mu nzira zitemewe kugirango batabisorera.

Aba baturage bo muri komini ya Rugombo barahamagarira urwego rwa polisi rw’igihugu, kubarenganura no gukurikirana uyu komiseri wa Polisi kuko ngo abahoza ku nkeke ntatume hari ifaranga bo babona.

Ikinyamakuru RPA cyatangaje ko cyagerageje kuvugisha uyu Komiseri Rogin Nahishakiye, ariko yanga kugira icyo abatangariza.
Uretse uyu komiseri ushyirwa mu majwi ku bucuruzi bwa magendu, Abandi bapolisi bakorera mu mujyi wa Bujumbura baherutse gushinjwa kwambura abanyekongo bahakorera ubucuruzi litiro 9000 za Lisansi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *