Col Atwooki Ndahura wari umuyobozi w’ishami ry’ubutasi ku byaha, watawe muri yombi mu nkundura imwe na Gen Kale Kayihura wari umukuru w’igipolisi, yagumishijwe muri gereza ya gisirikare ya Makindye aho afungiye nyuma yo gushinjwa icyaha cyo kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko.
Ikinyamakuru Daily Monitor kiratangaza ko Col Ndahura yagejejwe imbere y’akanama gashinzwe imyitwarire (UDC) k’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ahitwa Mbuya nyuma y’ibyumweru hafi bibiri atawe muri yombi.
Ni umwe mu bantu bagera kuri 26, abapolisi n’abasirikare, bamaze gutabwa muri yombi mu gihe cya vuba bakekwaho gukora ibyaha mu gihe cy’imyaka 13 Gen Kale Kayihura yamaze ayobora Igipolisi cya Uganda.
Umuvugizi w’igisirikare, Brig Richard Karemire, yavuze ko Col Ndahura yashinjijwe icyaha cyo kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko binyuranyije n’ingingo ya 166 y’amategeko agenga igisirikare cya Uganda (UPDF Act 2005).
Aka kanama gashinzwe imyitwarire mu gisirikare gafite icyicaro Mbuya, kari kayobowe na Col Tom Kabuye, kategetse ko Col Ndahura akomeza gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye kuzageza ku itariki ya 13 Nyakanga, agashyikirizwa urukiko.
Ingingo y’a 166 (1) y’amategeko agenga igisrikare cya Uganda cyangwa UPDF Act of 2005, ivuga ko umuntu urebwa n’amategeko ya gisirikare, witambika iyubahirizwa ry’amategeko nk’uko biteganywa n’aya mategeko, aba akoze icyaha kandi ashobora guhanishwa igihano kitarengeje imyaka 7.
Col Ndahura akaba yashyikirijwe akanama gashinzwe imyitwarire mu gisirikare nyuma y’iminsi itatu Urukiko Rukuru muri Kampala rusabye UPDF kugaragaza Col Ndahura.
Umucamanza Mukuru, Musa Ssekaana akaba yarasohoye itegeko avuga ko nta mpamvu igaragara Col Ndahura akomeza gufungwa.
Iki cyemezo cy’urukiko nacyo kikaba cyarakurikiye ubusabe bw’umuryango wa Col Ndahura wasabye urukiko gutegeka CMI ndetse n’Intumwa Nkuru ya leta gushyikiriza urukiko Col Ndahura byihuse akamenyeshwa icyo akurikiranweho kubera ko iminsi iteganywa n’amategeko (amasaha 48)yari imaze kurenga.
Col Ndahura yaterewe muri yombi kuri Peace Corner Motel mu mujyi wa Masindi kuwa 11 kamena. Umugore we, Sarah Ndahura avuga ko umugabo we yabujijwe umwidegembyo we binyuranyije n’ingingo ya 23 (6) y’itegeko nshinga.
Uyu mugore yavuze ko umugabo we afungiwe ahantu atabonana n’umuryango, nta muntu ubasha kuvugana nawe ndetse n’abaganga n’abanyamategeko be batemerewe kumugeraho.
Mu kwezi kwa gatatu nibwo igisirikare cya Uganda cyongeye guhamagara Col Ndahura, wigeze kuba mu mutwe urinda umukuru w’igihugu ukitwa PPU (Presidential Protection Unit) kuri ubu ni Special Forces Command (SFC), kimuvana mu gipolisi aho yari akuriye ishami ry’ubutasi ku byaha (Crime Intelligence).
Mu 2015 akaba ari bwo Col Ndahura yagizwe umuyobozi w’iri shami, ryashinzwe nyuma y’ibyaha by’ubugizi bwa nabi byari bimaze iminsi byibasiye igihugu, byagiye bishyirwa ku kuba igipolisi nta shami ry’ubutasi ryari rifite


