Col Nsengiyumva witandukanyije na FDLR arashinja bamwe mu Barembetsi kuba intumwa za FDLR

Sangiza iyi nkuru

Colonel Nsengiyumva Augustin uherutse kwitandukanya n’umutwe wa FDLR akagaruka mu Rwanda yamennye amabanga y’amayeri uyu mutwe usigaranye yo kwifashisha mu guteza umutekano muke mu Rwanda.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Kadas watahutse mu cyiciro cya 53 kimwe na mugenzi we Caporal Mukamugema Janviere bazanye, bavuze ko uyu mutwe washinzwe ugizwe n’abarwanyi barenga ibihumbi 100 ariko benshi bakaba baramaze gutaha mu Rwanda kubera imiyoborere myiza ihari no kwakirwa neza ku batahutse bitandukanyije na FDLR.

Colonel Nsengiyumva yagize ati:“Ndavuga ibyo nzi kuko ndi mu bantu ba mbere bashinze uriya mutwe, twatangiye dufite imbaraga kuko twari benshi, nayoboye batayo y’abasirikare 800, ariko nagiye kuba umujyanama w’ukuriye FDLR Iyamuremye nsigaranye abantu 300.

colonel_nsengiyumva_augustin_avuga_amayeri_ya_fdlr_foto_ngaboyabahizi_protais_-513e3
Col Nsengiyumva Augustin avuga amayeri FDLR isigaranye

N’abandi bifuza kwitahira kuko muri rusange bamaze kumva ko ntacyo barwanira kandi abandi bagenda basaza, gutera kwabo ntabwo bizashoboka rwose”.

Yakomeje avuga ko ubu hari amwe mu mayeri basigaranye bumva azabafasha gutera igihugu no kukibuza umudendezo, kuko ubu kugaba ibitero bitabashobokera nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho nshya ikomeza ivuga.

Mu mayeri yavuze akoreshwa harimo kunyura mu nzira z’uburaya, ubujura bwitwaje intwaro, ubujura buteka umutwe bubeshya (escroquerie), ubuhanuzi budafashije bavuga ngo Imana yabatumye, ndetse n’abarembetsi bari bamwe mu ntumwa za FDLR.

Yagize ati:“Kugira ngo ibitero by’abacengezi bitsindwe ni uko habayeho ubufatanye bw’abaturage na Leta, ibi nibyo byatumye na Gen. Rwarakabije yitahira, kuva uwo munsi nibwo FDLR yatsinzwe.

Col Nsengiyumva yakomeje asaba abaturage kwirinda ibihuha kuko ngo azi ko hari benshi mu Banyarwanda bavugana n’abari muri Kongo ari nabo babahaye amakuru yo gutaha”.

Caporal Mukamugema Janviere wari ushinzwe gutanga amakuru muri uyu mutwe, we yagize ati:“Twatahutse twiteguye urupfu, none ahubwo twaje mu muzuko, twakoze ibibi byinshi ariko Leta yaratwakiye.

Yasabye abagore bagenzi be kwitandukanya n’ikibi kuko babishatse rwose nta mwanzi watera u Rwanda, ibi ngo akaba abishingira ku kuba ubwo yajyaga gushakira FDRL amakuru ku Gisenyi hari bamwe mu bagore babahishaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *