Col (Rtd) Mulisa Jean Bosco nawe yashinjije Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara gushyigikira RNC

Sangiza iyi nkuru

Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara akomeje gushinjwa n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha mu rubanza aregwamo we na Col. Tom Byabagamba na Sgt (Rtd) Kabayiza Franà§ois, aho kuri uyu wa Mbere uwazanywe gushinja ari Col Mulisa Jean Bosco nawe wasezerewe mu gisirikare.

Kimwe na mugenzi we, Col Jill Rutaremara uheruka gushinja Rusagara, Col Rtd Mulisa nawe yashinjije Frank Rusagara kuvuga ibigwi ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro.

Brig Gen. Frank Rusagara avugwaho kuba yarakundaga kuvuga ko ishyaka RNC rigenda rikomera, ndetse ngo akanashima abarishinze.

????????????????????????????????????
Frank Rusagara na Me Celestin Buhuru umwunganira / Ifoto: Internet

Ikintu Col Mulisa yavuze ko cyabateye urujijo bwa mbere kuri Rusagara, yakunze gushima iri shyaka ndetse akanavuga ko igitabo Gerard Gahima yanditse ku nkiko gacaca mu Rwanda ari cyiza.

Yakomeje avuga ko bibazaga niba Rusagara ari umuyoboke w’iri shyaka mu buryo bweruye kubera ibyo yakomezaga kuritangazaho, maze we na bagenzi be bafata icyemezo cyo kumugendera kure.

Akimara guhabwa ijambo agire icyo avuga kubyo Mulisa yari amaze kuvuga, Brig. Gen. Rtd Frank Rusagara yamushimiye ko atihakanye ubucuti bari bafitanye nk’abamubanjirije gutanga ubuhamya.

Me Buhuru wunganira Rusagara yabajije umutangabuhamya igihe n’amatariki ibyo ashinja uregwa yaba yarabivugiye, avuga ko atayibuka neza, ariko ngo ibyo azi ku kijyanye nuko uregwa yavugaga umukuru w’igihugu nabi ngo yabitangiye muri Kanama cyangwa muri Nzeri 2013.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *