Col. Tawimbi ushinjwa gukorana na Kayumba Nyamwasa yafunguwe agira byinshi atangaza

Sangiza iyi nkuru

Hari hashize amezi arwindwi Col Tawimbi ushinjwa gukorana na Kayumba Nyamwasa urwanya Leta y’u Rwanda, afunze, nyuma yo gufungurwa akaba avuga ko ntaho ahuriye n’ibikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Col Tawimbi yafunzwe ariko akaba yari amaze aya mezi yose ataragezwa imbere y’ubutabera. Ku bwe ahamya ko yari afungiye ubusa kandi ko yahoraga yizeye ko azafungurwa vuba.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Imurenge, Col Tawimbi abajijwe ku byatangajwe ko yaba akorana n’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda, yahise abihakana.

Ati “Ibirebana n’ibinyamakuru ibyo nanjye narabyumvise ndi hariya maze no gufungurwa ndabisoma, aho ibinyamakuru byo mu Rwanda byatangazaga ko twaba dukorana na Gen Kayumba Nyamwasa, ariko mwibaze namwe, njyewe umusirikare wa Congo nkaba ntuye i Kinshasa hataba umutwe n’umwe w’inyeshyamba ikigeretseho nkaba ndi umunye Congo, Kayumba akaba ari umunyarwanda, ni ibintu byantunguye cyane”.

Akomeza avuga ko atari igitangaza kuba yarashinjwe gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda, ngo bitewe n’uko ngo atari ubwa mbere ahigwa, ati “Njyewe ndi umunye Congo nkaba ndi n’umusirikare w’igihugu cyanjye”.

Akomeza avuga ko ntaho ahuriye n’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ati “Nta bibazo by’u Rwanda nivanzemo nta n’ibyo nzivangamo kuko nta mugabane mfiteyo, kandi nk’abaturanyi mbifuriza ibyiza.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Col Tawimbi yatawe muri yombi ari ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2019, icyo gihe ngo yari yatumijwe mu biro by’iperereza agezeyo ahita atabwa muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *