Colonel Richard Karasira uyobora APR FC, ari mu basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu ijoro ryacyeye ni bwo Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruho cy’izabukuru abasirikare barenga 1,000, hanaba umuhango wo kubasezera mu cyubahiro.
Mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo batanu bo ku rwego rwa ba Ofisiye Jenerali ndetse na 170 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru barimo Colonel Richard Karasira.
Uyu musirikare uyobora APR FC ubwo yahabwaga izo nshingano azisimbuyeho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yari Colonel kuva muri 2023 ubwo yazamurwaga mu ntera avanwe ku ipeti rya Lieutenant-Colonel.
Usibye kuyobora APR FC, Colonel Karasira washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru asanzwe ari n’umwarimu mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze.


