Colonel Nzenze aremeza ko hari abacancuro ba Wagner M23 yishe

Sangiza iyi nkuru

Colonel Nzenze Imani John uri mu bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa M23 yemeje ko hari abacancuro b’umutwe w’igisirikare wigenga wa Wagner abarwanyi ayoboye baherutse kwicira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uyu musirikare yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa 6 Mutarama 2023 ubwo we n’abarwanyi ayoboye bashyikirizaga ku mugaragaro ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ikigo cy’igisirikare cya Rumangabo bari bamazemo amezi hafi atatu.

Col. Nzenze yatangaje ko mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kubahiriza ibyemezo by’abakuru b’ibihugu byo mu karere, ikaba yaravuye mu birindiro yari ifite muri Kibumba, igakurikizaho ibya Rumangabo, Leta ya RDC yo igaragaza ko itifuza amahoro, izana abacancuro ba Wagner.

Yavuze ko mu bacancuro ba Wagner Leta ya RDC yahaye akazi, bamwe bamaze kwicirwa ku rugamba, abandi bakaba bagaragara mu mujyi wa Goma, barinda umutekano waho. Ati: “Mu gihe tuvuga ku buryo bwo kuzana amahoro, Leta ya RDC iri gutumira abacancuro, ba Wagner biciwe ku rugamba, abandi bari kugaragara muri Goma barinda umutekano.”

Col. Nzenze yatangaje ko M23 itazakomeza kuba indorerezi mu gihe ingabo za RDC n’izindi bafatanyije zitubahiriza inzira y’amahoro. Ati: “Turi guha Leta ya RDC umuburo wa nyuma, kwihangana kwacu kugira aho kugarukira, tuzakomeza kwirwanaho.”

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Colonel Nzenze aremeza ko hari abacancuro ba Wagner M23 yishe
    Nzenze fungua mtutu upige adui amani irudie tchilombo hataki amani mtafute Katumbi mumusaidie atumane vidjana mfukuze mwizi tchilombo .

  2. Colonel Nzenze aremeza ko hari abacancuro ba Wagner M23 yishe
    Amahoro ava kuyandi ndasaba rero ko M23 yareka imirwano, na FARDC nayo igashyira hasi intwaro, hakabaho ubwumvikane bunyuze munzira y’amahoro.

  3. Colonel Nzenze aremeza ko hari abacancuro ba Wagner M23 yishe
    nibakomeza kuzana abacanshuro, muzabahe isomo ribabaza. na Goma muzabakubitire mu gafuka Wenda umwirato wa Bitama wagabanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *