Ku wa Gatandatu, Comoros yatangaje ihagarikwa ry’agateganyo ry’ibiciro bishya bya peteroli byashyizweho mu rwego rwo guhangana n’intambara yo muri Iran, nyuma y’uko izamurwa ryabyo ryateje imyigaragambyo ikomeye yiciwemo abantu hirya no hino muri ibi birwa byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko umuntu umwe yishwe abandi batanu bagakomereka mu guhangana hagati y’abigaragambyaga n’inzego z’umutekano ku kirwa cya Anjouan.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’ingufu, Aboubacar Saïd Anli, yagize ati: “Guverinoma na Perezida Azali (Assoumani) bumvise gutaka kw’abaturage b’Abanyakomore. Nta kindi gisubizo uretse kubatega amatwi. Intego ni ukubungabunga amahoro.”
Yavuze ko Azali yahagaritse amateka abiri ajyanye n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi yashyizweho ku itariki ya 9 Gicurasi, kugira ngo habe ibiganiro kuri iki kibazo nk’uko bitangazwa na Reuters.
Ihangana ryadutse kuwa Gatanu nyuma y’inama yahuje umuyobozi w’umujyi wa Mirontsy wo mu kirwa cya Anjouan n’ishyirahamwe ry’abarobyi, bari mu myigaragambyo kuva ku wa Gatatu, bamagana izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli.


