Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, ategerejwe mu minsi iri imbere i Ouagadougou, nyuma y’imyaka 8 mu buhungiro muri Côte d’Ivoire yagiyemo kuva yahirikwa mu 2014.
Uyu waburanishijwe adahari mu gihe cy’urubanza ku iyicwa rya Thomas Sankara, agakatirwa igifungo cya burundu, agomba guhura n’umuyobozi mushya w’iki gihugu, Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba, wahiritse ku butegetsi Roch Marc Christian Kaboré muri Mutarama 2022.
Nk’uko amakuru yegereye uwahoze ari perezida, wahungiye i Abidjan kuva yahirikwa mu Kwakira 2014, Blaise Compaoré, azaba ari i Burkina Faso mu minsi iri imbere. “Byarangije gukorwa, dutegereje gusa umunsi wihariye w’uru rugendo”, nk’uko uyu yabitangarije RFI.
Andi makuru aturuka i Ouagadougou aremeza iby’uru rugendo. “Ni icyifuzo cya Perezida Paul Henri Damiba guhura na we, mu rwego rw’ubwiyunge bw’igihugu”, aya makuru, ariko avuga ko nta cyemezo gifatika cyatanzwe kugeza ubu: yaba imiterere cyangwa igihe uru ruzinduko ruzamara.
Uru ruzinduko rwatangajwe rw’uwahoze ari Perezida Blaise Compaoré ruzaba rukurikira mu buryo bwumvikana inama yahuje abandi bahoze ari ba Perezida babiri, Jean Baptiste Ouédraogo na Roch Marc Christian Kaboré, babonanye na Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba mu minsi yashize.


